RBC yatanze imodoka zizakwirakwiza inkingo harimo n'urwa Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Dr Nsanzimana atanga imfunguzo n
Dr Nsanzimana atanga imfunguzo n'ikarita iranga imodoka ku muyobozi w'Ibitaro bya Ruhango

RBC ivuga ko mu nkingo zigomba gutangirwa ku bitaro no ku bigo nderabuzima byose mu gihugu harimo n'urwa Covid-19, byitezwe ko ruzaboneka mu ntango z'umwaka utaha wa 2021.

Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana, yagize ati “buri mwaka tugira inkingo nshya ziyongera muri gahunda y'ikingira, urukingo rwa Covid-19 turutegereje mu ntangiriro z'umwaka utaha, twatangiye kurwitegura, izi modoka ziri mu bikoresho bizadufasha gukwirakwiza irwo rukingo”.

Dr Nsanzimana avuga ko urukingo rwa Covid-19 niruboneka ruzahabwa Abaturarwanda hafi miliyoni eshanu, ariko abazabanza kuruhabwa bakaba ari abafite ubudahangarwa buke bw'umubiri nk'abageze mu zabukuru n'abafite uburwayi bukomeye, ndetse n'abantu bashinzwe kurwanya icyo cyorezo.

Ati “Turarutegereje kandi turabyizeye”.

Umuyobozi Mukuru wa RBC agerageza imodoka nshyashya mbere yo kuzitanga ku bitaro
Umuyobozi Mukuru wa RBC agerageza imodoka nshyashya mbere yo kuzitanga ku bitaro

Umuyobozi w'Ibitaro bya Butaro (Burera), bimwe mu byahawe imodoka, Maj Dr Kayitare Emmanuel, ashima ko babonye imodoka ishobora imisozi yo muri ako karere, kandi kubera kwihuta kwayo ikazabasha kugera ku bigo nderabuzima byose uko ari 19.

Ati “Ni imodoka ikomeye izadufasha kumenya amakuru ajyanye n'ubuzima, yaba imibare y'abakingirwa, abana bavuka n'ababyeyi babyara, abafite ubwandu bw'agakoko gatera SIDA n'ubindi”.

RBC ivuga ko imodoka zatanzwe ari igihembo cy'umushinga mpuzamahanga witwa ‘Gavi' usanzwe uteza imbere gahunda y'ikingira, ukaba ushima ko u Rwanda ruza mu bihugu bitanga neza inkingo, kuko mu myaka itatu ishize rwahaye inkingo abarenga 90% by'abazikeneye.

Iki kigo cyakomeje gitangaza ko u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere ku Mugabane wa Afurika bizahabwa urukingo rwa Covid-19 rugisohoka mu ruganda.




source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/rbc-yatanze-imodoka-zizakwirakwiza-inkingo-harimo-n-urwa-covid-19
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)