Polisi y'u Rwanda irashaka umuntu wataye amafaranga agatoragurwa n'umupolisi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Itangazo ryatanzwe na Polisi y'Igihugu aya mafaranga yatoraguwe ku wa Kane tariki 12 Ugushyingo 2020, ahagana saa tatu za mu gitondo mu muhanda wa Kigali Convention Centre werekeza I Remera.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n'umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera rikomeza rigira riti 'Nyir'aya mafaranga asabwe kuza ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru ku biro by'Umuvugizi wa Polisi.'

Nubwo hatatangajwe umubare w'aya mafaranga ndetse n'imyirondoro y'umupolisi wayatoraguye gusa itangazo rivuga ko uwaramuka akeneye ibindi bisobanura yamahagara kuri 0788311155.

Nta gihembo uwatoraguye ikintu cy'undi ntagisubize agenerwa gusa uwagitoraguye ntagisubize hari itegeko rimuhana ari nayo mpamvu uyu mupolisi cyangwa undi wese ushobora gutoragura ikintu cy'undi cyaba amafaranga cyangwa ikindi aba asabwa kugisubiza.

Mu gitabo cy'amategeko ahana cyo mu ngingo ya 328 harimo ko 'Umuntu wese utoragura ikintu cy'undi cyimukanwa cyangwa wakibonye ku buryo bumugwiririye, akagihamana ku bwende cyangwa akagiha abatari bene cyo k‟ubw‟uburiganya aba akoze icyaha.

Ibihano biteganywa ni igifungo kuva ku mezi abiri (2) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z‟agaciro k‟icyatoraguwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Itangazo pic.twitter.com/ZGkS3bDAs5

â€" Rwanda National Police (@Rwandapolice) November 19, 2020



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Polisi-y-u-Rwanda-iri-gushakisha-umuntu-wataye-amafaranga-agatoragurwa-n-umupolisi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)