Perezida Kagame yasabye ko habaho ubufatanye mu kurandura imitwe yitwaje intwaro mu Karere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabigarutseho tariki 20 Ugushyingo 2020 mu nama yahuje hifashishijwe ikoranabuhanga abakuru b'ibihugu bihuriye mu nama nkuru y'umutekano mu Karere k'Ibiyaga Bigari (ICGLR).

Perezida Kagame yavuze ko imikorere n'imikoranire inoze ari byo bizafasha ibihugu bigize aka Karere guhangana n'ibibazo by'umutekano n'ibindi byo mu buzima rusange bikugarije.

Perezida Kagame kandi yagaragaje ko amahoro ari yo azatuma aka Karere gatera imbere, bikaba rero ari ngombwa ko iyo mitwe ihungabanya umutekano ifatirwa ingamba zikomeye.

Iyi nama yari iyobowe na Perezida Denis Sassou Nguesso wa Congo Brazzaville, akaba ari na we uyoboye Inama nkuru y'Umutekano mu Karere k'Ibiyaga Bigari (ICGLR). Yari irimo kandi abayobozi batandukanye barimo Perezida Evariste Ndayishimiye w'u Burundi, Perezida Félix Antoine Tshisekedi uyoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) n'Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye(UN) Antonio Guterres.

Mu bandi bahungabanya umutekano muri aka Karere harimo abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, Perezida Kagame asaba ko bakwiye guhigwa aho bari hose bakaryozwa ibyo bakoze.

Ati "Abasize bahekuye u Rwanda nta na hamwe bakwiye kubona ubuhungiro mu Karere kacu, ahubwo bagomba gushyikirizwa inkiko."




source https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/perezida-kagame-yasabye-ko-habaho-ubufatanye-mu-kurandura-imitwe-yitwaje-intwaro-mu-karere
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)