Nibaza impamvu iyo bigeze mu kwihanganisha imiryango y'abahitanywe na Covid-19 bitandikwa mu Gifaransa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Itangazo ritangazwa buri munsi mu masaha y'umugoroba, na Minisiteri y'Ubuzima mu Rwanda, riba rigaragaza uko ibipimo bya Covid-19 bihagaze mu Rwanda. Indimi zikoreshwa ni Ikinyarwanda, Igifaransa ndetse n'icyongereza.

Baba bamenyesha ibipimo byafashwe uwo munsi, abakize uwo munsi, abamaze gukira bose muri rusange, abarwaye uwo munsi, abamaze kurwara bose muri rusange, abapfuye uwo munsi, abo icyo cyorezo kimaze guhitana kuva cyagera mu Rwanda ndetse n'abakirwaye bose.

Ibi byose byandikwa muri izo ndimi 3. Iyo hagize umuntu cyangwa abantu bahitanywe n'icyo cyorezo, basoza itangazo bihanganisha imiryango yabuze ababo, ariko utungurwa no gusanga ibyo babyandika mu ndimi 2 ari zo Ikinyarwanda n'Icyongereza, Igifaransa kikaburizwamo.

Ibi byatumye nibaza niba nta miryango y'abavuga Igifaransa ijya ibura ababo bahitanywe n'icyorezo cya Covid-19, cyangwa se mu gifaransa batajya bihanganisha imiryango yagize ibyago.

Nibaza ntashidikanya ko kuba abashinzwe gutanga aya makuru barahisemo gukoresha indimi 3 byari ukugira ngo bafashe Abanyarwanda ndetse n'abandi bose bifuza kumenya amakuru ajyanye na Covid-19 uko ahagaze mu Rwanda, utumva ururimi runaka akabyumva mu rundi. Kandi ni byiza ndetse bifite n'akamaro kanini kuko iki ari ikibazo gikurikiranwa n'abantu bose ku rwego rw'Isi.

Ibi bisobanura ko hari umenya aya makuru yumva ururimi rw'Igifaransa gusa. None se kuki uyu we bahisemo kumuha amakuru y'igice? Bisobanuye ko asoma yagera ku musozo w'urupapuro mu gihe hari uwahitanywe na Covid-19, ntamenye ibyo bavuze.

Ibi mbifata nk'ikosa mu itumanaho. Sinavuga ko biba byabaye byinshi ku buryo babura aho bandika.

Ibyiza mbona ari uko baha abantu amakuru yuzuye kuva mu ntangiriro kugeza ku musozo. Cyangwa hagakoreshwa indimi 2 gusa, ubwo bikamenyekana ko hamenyeshwa abantu bakoresha indimi 2 gusa, aho gutanga amakuru igice, kandi ku rupapuro rumwe.

Reka nsoze nihanganganisha imiryango yose y'abamaze kubura ababo bahitanywe na Covid-19.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/nibaza-impamvu-iyo-bigeze-mu-kwihanganisha-imiryango-y-abahitanywe-na-covid-19-bitandikwa-mu-gifaransa
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)