Nagiye impaka n'abantu ndababwira nti ahubwo mfite bombe ngiye gukora - Karasira Aimable #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi Karasira Aimable yabitangarije Ukwezi TV nyuma yo gushyira hanze indirimbo irata ibyiza by'u Rwanda, aho avuga ko abantu bamufata nk'uwanga igihugu nyamara atari byo. Avuga ko u Rwanda ari igihugu cyiza kinyura abagituye n'abanyamahanga bityo akumva byari binakwiye ko ahimba iyo ndirimbo ibishimangira.

Mu kiganiro twagiranye, Karasira yavuze ko indirimbo ye nshya ikoze mu njyana gakondo, ibyo ivuga ari ibintu buri wese yagakwiye kumva ndetse ko n'abarwanya ubutegetsi babiterwa n'uko igihugu barwanira babibona ko ari cyiza. Yanavuze ko kuririmba u Rwanda atari ukuririmba ubutegetsi, gusa anavuga ko n'ubwo abantu babyumva ukwabo, we yemera ko n'iyo anenga ikintu runaka cyakozwe n'ubutegetsi bitavuga ko hatari byinshi ashima byiza byakozwe.

REBA VIDEO Y'IKIGANIRO TWAGIRANYE CYOSE HANO :



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Nagiye-impaka-n-abantu-ndababwira-nti-ahubwo-mfite-bombe-ngiye-gukora-Karasira-Aimable

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)