Nabigenza nte mu gihe naciriwe urubanza ntahari ngasanga narakatiwe? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubu butumire nk'uko amategeko abiteganya busobanura ko ushinjwa agomba kwitaba ku giti cye, yunganiwe cyangwa ahagarariwe. Gusa birashoboka ko umuntu ashobora gucirirwa urubanza adahari ngo yisobanure ku byo aregwa nyuma y'igihe runaka agasanga urubanza rwararangiye .

Nyuma yo gusanga hari benshi bagiye bahura n'ikibazo nk'iki, Kigali Today yabateguriye inkuru igamije kubasobanurira uburenganzira umuntu waciriwe urubanza adahari uburenganzira ahabwa n'amategeko.

Ubundi mu mategeko hari ihame rivuga ko ubutabera butinze buba butabayeho, intego z'ubutabera ni ukurenganura abantu mu buryo butarambiranye.

Mu Rwanda ho by'umwihariko hari amabwiriza ku nkiko avuga ko urubanza rutagomba kurenza amezi atandatu rutaburanishijwe.

Kwihutisha itangwa ry'ubutabera bituma itegeko ryemerera inkiko kuburanisha imanza kabone n'iyo uregwa yaba adahari , urukiko rufite uburenganzira bwo kuburanisha urubanza rukanamukatira iyo ahamwe n'icyaha.

Itegeko ryerekeye imiburanishirize y'imanza z'inshinjabyaha Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 mu ngingo yaryo ya 128 rigena uburyo urubanza rushobora gucibwa umuntu adahari aho ribiteganya muri ubu buryo:

Iyo uregwa atitabye nta mpamvu kandi yarahamagawe mu buryo bukurikije amategeko, urukiko rumuburanisha adahari. Iyo Ubushinjacyaha butitabye ku nshuro ya mbere urubanza rurasubikwa. Iyo ubushinjacyaha butitabye ku nshuro ya kabiri nta mpamvu kandi ushinjwa afunzwe, urukiko rutegeka ko afungurwa, rukaburanisha urubanza Ubushinjacyaha budahari, uretse iyo akurikiranyweho icyaha cy'ubugome.

Iyo inshuro eshatu (3) zikurikiranye, Ubushinjacyaha butitabye ku cyaha cy'ubugome, ushinjwa ararekurwa, iburanisha rikazakomeza adafunze n'iyo Ubushinjacyaha bwaba budahari.

Uwaciriwe urubanza adahari ashobora gusaba ko rusubirwamo (Opposition)

Gusubirishamo urubanza bigamije ko urubanza rwaciwe uregwa adahari rwongera kuburanishwa. Gusaba ko urubanza rusubirishwamo bisabwa n'uwarezwe mu rukiko rwaciye urubanza rusabirwa gusubirishwamo.

Bikorwa mu buryo bumwe n'ubwo gutanga ikirego. Umwanzuro usaba ko urubanza rusubirishwamo ugomba kugaragaza impamvu zikomeye zatumye ubisaba ataboneka mu iburanisha ry'urubanza rusabirwa gusubirishwamo.

Gusubirishamo urubanza bikorwa mu gihe kitarenze iminsi cumi n'itanu (15) uhereye igihe usaba gusubirishamo urubanza abimenyeye.

Iyo nta bimenyetso bigaragaza ko uwaciriwe urubanza adahari yabonye imenyesha, ashobora gusaba kurusubirishamo igihe cyose igihano kitarasaza cyangwa igihe cyose urubanza rutararangizwa ku byerekeye indishyi.

Gusubirishamo urubanza byemerwa gusa iyo uregwa utaritabye mbere agaragaje impamvu ikomeye yamubujije kwitaba. Urukiko rwaregewe rugena mu bushishozi bwarwo agaciro ruha impamvu itanzwe yatumye umuburanyi atitaba.

Irengayobora (Exception) ku bakatiwe n'inkiko gacaca badahari

Nk'uko biteganywa n'ingingo ya 175 y'itegeko ryerekeye imiburanishirize y'imanza z'inshinjabyaha Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 uwakatiwe n'Inkiko Gacaca atari mu gihugu yemerewe gusaba gusubirishamo urubanza mu nkiko zibifitiye ububasha iyo ageze mu gihugu. Aha amategeko ateganya ko urukiko rubifitiye urubanza ari urukiko rw'ibanze.

Iyo yizanye ku bushake bwe, akurikiranwa adafunze kugeza hafashwe icyemezo, Iyo azanwe ku ngufu bidaturutse ku bushake bwe ntabwo itegeko rimwemerera gusubirishamo urubanza ahita ajya kurangiza igihano yakatiwe adahari.

Aha urugero twatanga aho byabaye ni kuri Angeline Mukandutiye ufungiwe uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Mukandutiye Angeline wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi watashye mu mwaka wa 2019 ari kumwe n'abari abarwanyi ba FDLR ubwo yageraga mu Rwanda yasanze yarakatiwe n'inkiko Gacaca adahari. Kuba yari aje bidaturutse ku bushake bwe ntiyemerewe gusubirishamo urubanza ahubwo yahise atabwa muri yombi yoherezwa muri gereza ya Mageragere aho arimo kurangiriza igifungo cya burundu yakatiwe n'Urukiko Gacaca rwa Nyarugenge.

Nyuma yo kuva kuri uru rugero aho itegeko riteganya igihe umuntu adahabwa uburenganzira bwo gusubirishamo urubanza, amategeko anateganya ko uwasabye ko urubanza rwaciwe adahari rusubirwamo ategetswe kwitaba ku giti cye. Iyo mu rubanza rwaciwe adahari yari ategetswe kuba ahari, cyangwa igihe urubanza rwaciwe adahari rwategetse ko kugira ngo gusaba ko rusubirwamo byemerwe, nyiri ukubisaba agomba kurubonekamo.

Ni izihe ngaruka isubirishamo urubanza rigira ku cyemezo cy'urukiko?

Gusubirishamo urubanza rwaciwe uregwa adahari bihagarika irangiza ryarwo. Icyakora urukiko rwaciye urubanza uregwa adahari, rushobora gutegeka mu gihe icyaha kimuhamye, ko ahita afatwa agafungwa n'ubwo bwose yasubirishamo urubanza.

Urukiko rwaciye urubanza uregwa adahari rushobora kandi no gutegeka ko uwahamwe n'icyaha afatwa agafungwa iyo habonetse impamvu zikomeye kandi zidasanzwe.

Iyo isubirishamo ry'urubanza rwaciwe uregwa adahari ryemewe, urubanza rwaciwe mbere nta gaciro ruba rugifite. Urukiko rwongera kuburanisha bundi bushya urubanza mu ngingo zarwo zose. Iyo dosiye iregwamo abantu benshi bamwe bakitaba abandi ntibitabe, abaregwa bose barongera bagahamagarwa.

Icy'ingenzi kindi cyo kumenya ku muntu waciriwe urubanza adahari ni uko ashobora gusaba gusubirishamo urubanza ( Opposition) cyangwa agatanga ubujurire ku cyemezo cyafashwe (Appeal ) gusa ahitamo uburyo bumwe muri ubu.

Aha icyo bivuze ni uko nta muntu wasaba gusubirishamo urubanza ngo ahindukire asabe n'ijurira , uburyo bumwe bwambura umuntu uburenganzira ku bundi.




source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/amakuru/article/nabigenza-nte-mu-gihe-naciriwe-urubanza-ntahari-ngasanga-narakatiwe
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)