Myasiro usiganwa mu kwiruka n'amaguru yabonye ikipe nshya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Myasiro na Sina Gerard mu gikorwa cyo gusinya amasezerano y
Myasiro na Sina Gerard mu gikorwa cyo gusinya amasezerano y'imikoranire

Ku wa Kane tariki ya 19 Ugushyingo 2020 nibwo uyu musore waherukaga gukinira ikipe ya Mountain Classic Athletic Club y' i Gicumbi yashyize umukono kuri ayo masezerano.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today nyuma yo gusinya amasezerano, Myasiro Jean Marie Vianney yavuze yishimiye gukinira iyi kipe.

Yagize ati "Navuga ko nishimiye gukina muri Sina Gerard Athletic Club. Ni amasezerano akubiyemo gukina amarushanwa atandukanye abera hano mu Rwanda ndetse no hanze ndetse no kubafasha kwamamaza ibikorwa butandukanye."

Yakomeje avuga ko agiye gufasha iyi kipe kuzamura urwego ndetse no kuyifasha gutwara imidari.

Myasiro JMV yatangiye gukina umukino wo gusiganwa ku maguru mu mwaka wa 2014. Mu Rwanda yakiniye ikipe imwe gusa ya Mountain Classic Athletic Club. Muri 2014 yakinnye imikino Olempike y'abatarengeje imyaka 20, mu mwaka wa 2016 akina shampiyona y'Isi yabereye muri Pologne.

Muri 2017 yerekeje mu Butaliyani mu ikipe ya Run Love tern Club kugera mu mwaka wa 2019.

Myasiro uri (hagati) asanzwe asiganwa ku rwego mpuzamahanga
Myasiro uri (hagati) asanzwe asiganwa ku rwego mpuzamahanga



source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/ngororangingo/article/myasiro-usiganwa-mu-kwiruka-n-amaguru-yabonye-ikipe-nshya
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)