Mu mafoto : Marina yagaragaje ubuhanga buhebuje mu gitaramo cya kabiri cya 'My Talent Live Concert' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibitaramo bitegurwa na East African Promoters [EAP] ya Mushyoma Joseph wamamaye mu myidagaduro nka Boubou.

Uyu muhanzi Marina mbere yo gutaramira Abanyarwanda, yabanje kubaganiriza ku buzima bwe muri rusange yaba ubw'umuziki cyangwa se ubundi buri hanze yawo.

Marina ni umwana w'imfura mu bana babiri, akaba avuka mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y'Uburasirazuba. Ku myaka 23 irimo itatu amaze mu muziki amaze kwigarurira imitima ya benshi abinyujije mu ndirimbo nyinshi amaze gukora ziganjemo iz'urukundo.

Mu kiganiro kigufi yagiranye n'umunyamakuru Nizeyimana Lucky wayoboye iki gitaramo yavuze ko ibikorwa bye bitera imbere ndetse bikabasha kugenda neza abifashijwemo na The Mane imufasha umunsi ku munsi.

Yavuze ko n'ubwo abantu benshi bavuga ko bamwumvise mu ndirimbo 'Too much' yahuriyemo n'abandi bahanzi batandukanye ariko we iyo yita ko ari nk'indirimbo ye y'ibihe byose ari iyitwa 'Marina'.

Uyu muhanzikazi avuga ko nyuma y'umuziki aba ari mu rugo aryamye, areba film, yumva umuziki cyangwa akora indi mirimo yo mu rugo. Gusa ngo yanga gukoropa ariko agakunda guteka nabwo gake cyane.

Muri iki gitaramo cya My Talent, yaririmbye indirimbo ze zitandukanye zirimo 'Kora, Logout, Like that, Marina, Madede n'izindi zitandukanye zafashije abantu gususurukira mu rugo.

Mbere yo kuririmba iyitwa 'Madede' yabanje gufata umwanya muto asuhuza abakurikiye igitaramo avuga ko yizeye ko ari benshi kandi yishimiye kubataramira. Yababwiye ko iyi ndirimbo imwibutsa ibihe bye byo hambere akiba mu cyaro ndetse n'uburyo urukundo rwaho rwabaga rumeze.

Ni indirimbo ivuga ku musore wo mu cyaro uba yarakunze umukobwa batuye mu gace kamwe ariko agatinya kubimubwira kubera kugira ubwoba cyangwa se isoni. Umukobwa nawe aba amubwira ko yabinyuza ku nshuti ze ariko akavuga ko amukunda.

Uyu muhanzikazi wanyuzagamo akabyina nk'uko bisanzwe bimenyerewe iyo ari ku rubyiniro, muri iki gitaramo yafashijwemo n'itsinda rya Symphony Band ryamucurangiraga rikanamufasha kuririmba.



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Mu-mafoto-Marina-yagaragaje-ubuhanga-buhebuje-mu-gitaramo-cya-kabiri-cya-My-Talent-Live-Concert

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)