Menya usobanukirwe , bimwe mu bimenyetso bizakwereka ko ushobora kuba urwaye indwara y'igifu n'uko wahangana nayo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igifu gifite akamaro gakomeye ku buzima bw'umuntu, kuko nicyo gitunganya ibyo tuba tumaze kurya maze kigakuramo ibitunga umubiri, ibidafite akamaro nabyo kikabishyira ukwabyo. Igifu nicyo gikora igogora. Nkuko rero gifite byinshi kidufasha, tugomba kwirinda kukinaniza ndetse n'ibindi byatuma kigira ibibazo.

Ubusanzwe abantu twese ntitugira ibifu bingana, kuko usanga ingano yabyo igiye itandukanye, buri wese rero bitewe nuko igifu cye kingana, ni nako bifite ubushobozi bwo kwakira ibintu bitandukanye; aha twavuga ingano y'ibyo igifu gishobora gutunganya.

Ibintu bivugwa cyane bitera indwara y'igifu:

. Kugira udusebe ku gifu (ari byo bita gastric ulcers): utu dusebe bavugako ubusanzwe duterwa na bagiteri zibasira igifu aho zigenda zirya ku gifu buhoro buhoro aho zagiye rero hakaza udusebe duto tuba tutabasha kubona n'amaso yacu, ariko utwo dusebe tukaba tubabaza cyane bikaba byavamo kurwara igifu.

.Ikoreshwa cyane ry'imiti igabanya uburibwe nka Ibuprofen na Aspirin n'indi yo muri ubu bwoko. Nubwo iki kibazo gikunda kuba ku bantu bakoresheje iyi miti igihe kirekire cg igihe habayeho kunywa imiti myinshi irengeje urugero ibi nabyo binaniza igifu bikaba byakiviramo kukirwara.

.Imibereho: ku bantu bahora bahangayitse, batishimiye ubuzima babayemo kuko bavugako n'abantu bagira umushiha akenshi birangira bibaviriyemo kurwara indwara y'igifu.

.Kunywa itabi ndetse no kunywa inzoga cyane: itabi riri mu bintu bitera kanseri y'igifu, abantu barwaye kanseri y'igifu nabo bafite ibyago byinshi byo kurwara utu dusebe tuza ku gifu maze bikaba byabangamira imikorere y'igifu.

Ibimenyetso bizakwereka ko ushobora kuba urwaye iyi ndwara y'igifu:

Igihurirwaho na benshi, ni ukugira ububabare bukomeye mu gice cy'inda yo hagati ndetse n'ahazamuka hegereye mu gatuza. Ariko benshi bakunda kwitiranya iki kimenyetso no kuba baba baribwa n'umutima mu gihe umutima utera cyane bishobora kubera mu gihe kimwe.
Ibindi bimenyetso harimo gutakaza ibiro kuko umubiri utaba ukibona ibiwutunga kuko igifu kitaba kiri gukora neza.

.Kumva ufite iseseme ndetse no kuruka byaburi kanya.

.Kubura apeti yo kurya mbese ukumva ntakintu ukeneye kabone nubwo waba utigeze ugira icyo urya.

Mu kwirinda iyi ndwara tugomba kwirinda kunaniza ibifu byacu, tukirinda cyane kwimenyereza gufata ibinini buri gihe uko duhuye n'ikibazo. Tugomba kandi kwihatira kurya amafunguro akungahaye ku ntungamubiri cyane dufata imbuto zitandukanye.

Iyi ndwara kandi iravurwa igakira hitawe ku cyayiteye. Kubanza kuvura icyayiteye ni yo ntambwe y' ingenzi mu kuvura iyi ndwara.

Src.: www.medicalnewstoday.com



Source : https://impanuro.rw/2020/11/10/menya-usobanukirwe-bimwe-mu-bimenyetso-bizakwereka-ko-ushobora-kuba-urwaye-indwara-yigifu-nuko-wahangana-nayo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)