Mashami Vincent yavuze icyo abona kizabafasha gutsindira Cape Verde iwayo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi, Mashami Vincent avuga ko kuba bazakina nta bafana ari imwe mu ntwaro abona izabafasha kwitwara neza muri uyu mukino uzaba ku wa Kane.

Amavubi y'u Rwanda ubu arabarizwa muri Cape Verde aho yagiye gukina na Cape Verde umukino w'umunsi wa 3 w'itsinda F mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2022.

Umutoza Mashami Vincent avuga ko abakinnyi bagezeyo amahoro n'ubwo bagize urugendo rurerure, gusa ubu bose bameze neza.

Akomeza avuga ko Cape Verde ari ikipe ikomeye ndetse itandukanye n'uburyo abantu bayibona bityo bazi ko ari ikipe itazaborohera.

Ati'ni ikipe nziza bitandukanye n'uko abantu hanze bayifata cyangwa bayumva, ni ikipe nziza urebye umukinnyi ku w'undi, uburyo yagiye yitwara mu marushanwa atandukanye, ntabwo ari ikipe waza witeguye ko uje gutoragura amanota 3 rero turabizi ko izaduha akazi gakomeye, turabizi ko dufite ikipe ikomeye imbere yacu bitandukanye n'uko abantu bayibona.'

Akomeza avuga ko kuba bagiye gukina nayo iwayo nta bafana bari muri stade bitewe n'icyorezo cya Coronavirus, ari kimwe mu bintu abona kizabafasha kuba bakwitwara neza muri uyu mukino.

Ati'bishobora kudufasha kuko akenshi iyo ukinira hanze abafana baba ari umukinnyi wa 12 nkeka ko hari amahirwe bizatwongerera n'ubwo ntavuga ko ari amahirwe menshi kuko burya umufana ni umufana ntabwo amanuka mu kibuga n'ubwo tutakwirengagiza ko hari ikintu kinini abafana bafasha.'

Uyu mukino uteganyijwe kuzaba tariki ya 12 Ugushyingo 2020 mu gihe umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 17 Ugushyingo 2020.

U Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda F n'amanota 0, ni nyuma y'uko rwatsinzwe na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun igitego 1-0, mu mikino ibiri ibanza yabaye mu Ugushyingo 2019.

Mashami Vincent abona kuba bazakina nta bafana hari byinshi bizabafasha
Abakinnyi b'Amavubi bari muri Cape Verde



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mashami-vincent-yavuze-icyo-abona-kizabafasha-gutsindira-cape-verde-iwayo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)