Lil Wayne uherutse gushyigikira Trump mu matora yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umushinjacyaha wo mu Majyepfo ya Florida yashinje uyu muraperi gutunga imbunda kandi atabyemerewe. Aramutse ahamijwe gutunga imbunda ashobora guhabwa igihano cyagera no ku myaka 10 y'igifungo.

Iki cyaha akurikiranyweho yagikoze mu mpera z'umwaka wa 2019, aho yafatanywe imbunda mu ndege ye bwite mu Mujyi wa Miami aho polisi yamusanganyemo n'urumogi.

Ibi byabaye tariki 23 Ukuboza 2019 ubwo Lil Wayne usanzwe atuye mu Mujyi wa Miami muri Leta ya Florida, yari mu rugendo rwerekeza mu Mujyi wa California.

Icyo gihe inzego nkuru z'umutekano mu Mujyi wa Miami zatangaje ko zakiriye amakuru avuga ko mu ndege ya Lil Wayne harimo intwaro n'ibiyobyabwenge zihita zimenyesha ababishinzwe bashakisha ibyangombwa bibemerera gusaka indege y'uyu muraperi, baza kuyisangamo urumogi n'imbunda.

Gusa, TMZ nyuma yatangaje ko Umwunganizi wa Lil Wayne mu mategeko, Howard Srebnick, yemeje ko umukiliya we ikibazo cye cyamaze gukemuka ndetse agahita ava ku kibuga cy'indege cya Miami-Opa Locka Executive Airport aho yari yafatiwe.

Kuri uyu wa Kabiri ubwo hasakaraga inkuru y'uko Lil Wayne yafunzwe, Srebnick yavuze ko nta birego byigeze bitangwa ko uyu muhanzi ashobora kugirira nabi abantu.

Yakomeje avuga ko yongeye gutabwa muri yombi kubera ko yari yarigeze gufungwa azizwa iki cyaha mu myaka 11 ishize akaba atari yemerewe kongera gutunga imbunda. Biteganyijwe ko uyu muraperi azajya imbere y'urukiko mu kwezi gutaha.

Si ubwa mbere Lil Wayne afunzwe azira iki cyaha kuko mu 2007 na 2008 yagifungiwe.

Gusa, n'ubwo uyu muraperi yafunzwe akurikiranyweho gutunga imbunda hari abatemera ko aribyo yazize ahubwo bakemeza ko yahowe no kuba yari ashyigikiye Perezida Donald Trump mu matora aherutse kuba muri Amerika yatsinzwe na Joe Biden. Lil Wayne aherutse kugaragaza ko ashyigikiye Perezida Donald Trump

50 Cent, akimara kumenya inkuru y'uko Lil Wayne yafunzwe ari mu bahise bemeza ko yazize gushyigikira Donald Trump.

Yanditse ku mbuga nkoranyambaga ati 'Mutegereze umunota. Trump aracyasigaje iminsi 63, mumwite Wayne […] bagiye kugerageza kugushyira muri gereza kubera ko washyigikiye Trump.'

Biramutse ari ukuri, byaba bije bikurikira ko uyu muraperi gushyigikira Trump byanatumye Denise Bidot, bakundanaga ahitamo kumubenga, agatangaza ko yatunguwe nabyo.



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Lil-Wayne-uherutse-gushyigikira-Trump-mu-matora-yatawe-muri-yombi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)