Lague yatunguwe na bagenzi be bamwifuriza isabukuru, umutoza Adil azana n'umugore we (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakinnyi ba APR FC batunguye rutahizamu wa bo, Byiringiro Lague bamwifuriza isabukuru nziza y'amavuko mu muhango witabiriwe n'umutoza Adil Mohammed ari kumwe n'umugore we.

Buri tariki ya 20 Ukwakira, Byiringiro Lague yizihiza isabukuru y'amavuko, uyu mwaka akaba yizihiza isabukuru y'imyaka 20.

Ibirori by'iyi sabukuru bikaba bitarabaye kuri iyo tariki ahubwo abakinnyi bagenzi be babikoze ku wa Gatanu w'iki cyumweru tariki ya 30 Ukwakira 2020.

Ni ibirori byabereye mu mwiherero wa APR FC i Shyorongi ahagana saa tatu zuzuye z'umugoroba, ubwo abakinnyi ndetse n'abandi bakozi b'ikipe y'ingabo z'igihugu batunguraga Byiringiro Lague wujuje imyaka 20 tariki 25 Ukwakira, bamumenaho amazi ndetse baramuririmbira nk'uko basanzwe babikorera abandi bizihiza iminsi y'amavuko yabo.

Nyuma y'ibi birori rutahizamu Byiringiro Lague yatangaje ko ari igikorwa cyamushumishije cyane kuko atari abyiteze dore ko yari arangije gufata amafunguro ya nimugoroba agiye kuryama.

Yagize ati: 'Byanshimishije cyane kubona bagenzi banjye baragize iki gitekerezo cyo kuntungura, ni ubwa kabiri bimbayeho kandi izo nshuro zombi babinkoreye ndi mu mwiherero. Ni ibintu byerekana ubumwe dufitanye kuko ku nshuro ya mbere n'ubundi nabikorewe n'iyi kipe twatangiye gukinana umwaka ushize navuga ko yari nshya, bihita biguha itandukaniro riri hagati yayo n'abandi bagiye baca hano.'

'Abantu baba bateye ukuntu gutandukanye, iyi kipe dufite ubu buri umwe aba azi icyo mugenzi we akunda kandi agaharanira kugikora kugira ngo amushimishe, iyayibanjirije ntabwo byabagaho, ntabwo twaganiraga cyane ngo twisanzure mbese wabonaga nta rukundo ruri hagati muri twe nk'ururanga iyi. Nicyo kidushoboza no kwitwara neza mu kibuga kuko biba byahereye hanze yacyo.'

Uyu mukinnyi kandi akaba yashimiye umutoza Adil n'umufasha we bitabiriye ibirori by'isabukuru ye.

Byiringiro Lague yerekeje muri APR FC muri 2018 avuye mu Intare FC yo mu cyiciro cya kabiri, uyu ukaba ari umwaka wa gatatu akina mu ikipe y'ingabo z'igihugu yanafashije kwegukanamo ibikombe bitatu.

Bamutunguye bamumenaho amazi
Si amazi gusa bamusize n'umutsimaaaa
2Pac yamucurangiye...
Byari ibyishimo bikomeye, uhereye ibumoso no Danny Usengimana, Lague hagati na Nshuti Innocent
Adil n'umufasha we bari bahari, hano Lague yabahaga cake
Lague agaburira cake Jacques Tuyisenge
Mutsinzi Ange Jimmy yari ahari na we



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/lague-yatunguwe-na-bagenzi-be-bamwifuriza-isabukuru-umutoza-adil-azana-n-umugore-we-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)