Ibitego bya Danny na Byiringiro Lague bifashije APR FC gutsinda AS Arta Solar7 yo muri Djbouti ikinamo Alexander Song wakiniye Arsenal na FC Barcelona mu Bwongereza.
Wari umukino wa gicuti wa 11 APR FC yari igiye gukina yitegura umwaka w'imikino wa 2020-2021 by'umwihariko imikino nyafurika ya CAF Champions League aho izahura na Gor Mahia mu mpera z'iki cyumweru.
Umukino watangiye amakipe yombi yaba APR FC ndetse na AS Arta Solar7 bakina imipira miremire ndetse ubona ko abakinnyi batarabonana.
Ku munota wa 11 APR FC yabonye amahirwe ya mbere ku mupira Omborenga yahinduye imbere y'izamu Bizimana Yannick awuteye umunyezamu Sulait awukuramo.
Ku munota wa 13 na AS Arta Solar7 nayo yabonye amahirwe ariko Samuel ateye mu izamu Rwabugiri Umar awukuramo.
APR FC yongeye kubona Andi mahirwe ku munota wa 16 ku mupira Omborenga yahinduye imbere y'izamu ariko Danny ashyizeho umutwe umupira unyura hejuru y'izamu.
AS Arta Solar7 yakoze impinduka ku munota wa 30 Daoud wagize ikibazo cy'imvune yavuyemo hinjiramo Sodiq.
Manishimwe Djabel ku munota wa 34 yagerageje ishoti inyuma y'urubuga rw'amahina ariko umunyezamu awukuramo. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.
APR FC yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 50 gitsinzwe na Danny Usengimana ku mupira yari ahawe na Imanishimwe Emmanuel Mangwende.
Mu gice cya kabiri APR FC yasatiriye cyane ariko kubona mu izamu biragorana.
Bizimana Yannick yahushije igitego ku munota wa 63 ku mupira yari ahawe na Mangwende agasigara arebana n'umunyezamu ariko akushyira hanze y'izamu.
Ku munota wa 72 APR FC yakoze impinduka za mbere havamo Yannick Bizimana hinjiramo Byiringiro Lague.
Uyu musore yaje kubonera ikipe ye igitego cya kabiri nyuma y'iminota 5 yinjiye mu kibuga, ni ku mupira yari ahawe na Mangwende.
Ku munota wa 83 AS Arta Solar7 yabonye kufura ku murongo w'urubuga rw'amahina ku ikosa Ange yakoreye Samuel ariko Alexandre Song ayiteye ugarurwa n'urukuta.
Kuri uyu munota Prince yahaye umwanya Anicet. Bukuru Christophe yahaye umwanya Bosco ku munota wa 87.
Byiringiro Lague yazamukanye umupira acika ubwugarizi bwa Arta Solar7 aha umupira Danny Usengimana arebana n'izamu ananirwa kuwushyira mu izamu uca hejuru yaryo. Umukino warangiye ari 2-0.
APR FC ikaba izakira Gor Mahia ku wa Gatandatu mu mukino ubanza w'ijonjora ry'ibanze rya CAF Champions League ni mu gihe umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 5 Ukuboza 2020 muri Kenya.
AS Arta Solar7 uyu wari umukino wa kabiri ikinnye wa gicuti mu Rwanda uwa mbere yatsinzwe na AS Kigali 2-1.