Kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 mu mashuri birimo kudindiza ireme ry'uburezi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Zimwe mu mbogamizi zigaragara mu kwigisha hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, harimo kuba abanyeshuri basabwa guhana intera hagati yabo, nyamara hari gahunda ijyanye n'integanyanyigisho nshya (New Curriculum) isaba ko abanyeshuri bakorera hamwe (Group Work).

Uwamariya Simon Pierre ni umwarimu wigisha mu kigo giherereye mu murenge wa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, kizwi nka Ecole San Marco. Yabwiye ikinyamakuru Ukwezi ko kimwe mu bindi bigo bitandukanye, ikigo cye cyohereje abarimu batanu mu mahugurwa ajyanye no kumenya uko bazitwara mu kwigisha birinda Coronavirus, mu byo bababwiye kwitwararika hakaba harimo ko abana batagomba kwegerana. Nyamara avuga ko bigoye kwigisha hadakoreshwa imikoro yo mu matsinda, cyane ko ari nabyo bijyanye na gahunda nshya y'integanyanyigisho.

Ikindi kibangamiye imyigishirize, ni ukwambara agapfukamunwa haba ku barimu no ku banyeshuri. Uyu mwarimu avuga ko ubusanzwe abanyeshuri barushaho kumva ibyo mwarimu ababwira iyo bamuhanze amaso, bikanagenda uko ku mwarimu igihe asubiza bagenzi be na mwarimu bakarushaho kumva neza ibyo avuga, ariko kubera agapfumunwa bikaba bigoye cyane. Ikindi kukambara umwanya munini banavuga, bigora cyane abarimu.

Undi mwarimu wigisha icyongereza mu rwunge rw'amashuri rwa Kacyiru, nawe ashimangira ko nk'isimo yigisha bigoye ko yaryigisha abana batareba iminwa ye kuko hari henshi basabwa kumwigana ngo bamenye imivugire y'amagambo runaka.

Abanyeshuri bo mu kigo cy'amashuri cya St Andre kiri mu karere ka Nyarugenge, bo bavuga ko gukoresha imfashanyigisho n'ibindi bikoresho byo mu ishuri, bigoye kuba abanyeshuri bose babikoresha nta gukoranaho, n'ubwo bagerageza kubyubahiriza bikaba bitashoboka ijana ku ijana. Ibi ngo bituma hari bimwe mu bikoresho nk'ibitabo n'izindi mfashanyigisho badakoresha uko bikwiye birinda Coronavirus.

Ku ruhande rwa Minisiteri y'Uburezi, Seraphine Flavia ushinzwe itumanaho yabwiye ikinyamakuru Ukwezi ko n'ubwo izo mbogamizi zihari, abarimu bagomba gushaka uko byakorwa hubahirizwa amabwiriza kuko kwirinda ari ngombwa kandi nanone abana bakaba batakwigumira mu rugo ngo bareke kwiga. Avuga ko uko biri kose ibihe bidasanzwe bituma n'abantu bashaka uko bakora mu buryo budasanzwe.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Kubahiriza-amabwiriza-yo-kwirinda-Covid-19-mu-mashuri-birimo-kudindiza-ireme-ry-uburezi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)