KNC yateranye amagambo na Sadate, amucyurira kuri Kwizera Olivier #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko Gasogi United itsinzwe na Gorilla mu mukino wa gishuti, Kakooza Nkuriza Charles 'KNC' yateranye amagambo na Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports nyuma yo kunenga iyi kipe, amwibutsa ko bari mu ngaruka z'umunyezamu Olivier Kwizera yabatwaye.

Ku munsi w'ejo hashize Gasogi United yakinnye umukino wa gishuti na Gorilla maze iyi kipe iyitsinda ibitego 3-1.

Gasogi United ibinyujuje ku rukuta rwayo rwa Twitter, yatangaje ko batsinzwe mu mukino wa gishuti na Gorilla ibitego 3-1.

Munyakazi Sadate yaje kuvuga kuri iyo post ya Gasogi United yihanganyisha KNC n'izindi nshuti ze zagiye gushaka ibyishimo muri Gasogi United(yaninuraga abavuye muri Rayon Sports akiyiyobora bavuga ko bagiye gushaka ibyishimo muri Gasogi United).

Yagize ati'ihangane cyane nshuti yanjye KNC ndetse n'izindi nshuti zanjye ngo zari zaje gushaka ibyishimo i Gasogi ( bambwirire ko ibyishimo biba ahantu hamwe gusa), ariko rero ibitego 3 ni byinshi gira wisubireho.'

Mu mukino wa gicuti ikipe ya @gasogiunited yatsinzwe na @GorillaFC ibitego 3-1 pic.twitter.com/DPR31eYgLr

â€" Gasogi United (@gasogiunited) November 5, 2020

KNC ntiyihanganiye amagambo ya Sadate maze na we aza amusubiza amubwira ko ahari umunezero yahashyize amatiku, ngo nabareke bigire muri Gasogi

Ati'Hahahahahah! None se ko ibyishimo wabigize imanza ahari umunezero ukashyira amatiku, bareke baze kandi burya hatsindwa uwakinye, harya wowe uzakina ryari? Menya ibyawe.'

Sadate na we yahise amubwira ko abo bahungiye ubwayi mu kigunda ndetse ko gutsindwa 3 ari ingaruka za Kwizera Olivier yamutwaye.

Ati'Nivugiraga ibitego bitatu wariye, iyo unsubiza ko bibaho aho kurakara nk'umwana, n'aho ku byabaye byo bibaho Isi ya none ukuri guhindurwa ikinyoma niba bahunze Imanza n'amatiku yanjye bahungiye ubwayi mu kigunda,,, N'aho ibitego bitatu zo ni ingaruka za Kwizera Olivier wabuze mu izamu ihangane muvandi.'

Nivugiraga Bao tatu wariye iyo unsubiza ko bibaho aho kurakara nk' Umwana, naho ku byabaye byo bibaho
Isi ya none Ukuri guhindurwa ikinyoma niba bahunze Imanza n'amatiku yanjye bahungiye ubwayi mu kigunda,,,
Naho Bao tatu zo ni Ingaruka za Kwizera Olivier wabuze mu Izamu Pole Bro

â€" Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) November 6, 2020

Si ubwa mbere KNC na Sadate bateranye amagambo, ubwo Sadate yari akiri umuyobozi wa Rayon Sports yigeze guterana amagambo na KNC bapfa umukinnyi Bola Lobota ukomoka muri DR Congo, Gasogi yaramushakaga na Rayon Sports imushaka ariko birangira Gasogi imugumanye.

Gusa Sadate na we yaje kumwiba umunyezamu Kwizera Olivier kimwe mu bintu byababaje cyane KNC.



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/knc-yateranye-amagambo-na-sadate-amucyurira-kuri-kwizera-olivier

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)