Kigali: Inzu ikomeye ikorerwamo ubucuruzi yafashwe n' inkongi y' umuriro irashya irakongoka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Ugushyungo 2020, ahagana saa kumi n'imwe z'igitondo , mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko mu Gakinjiro ka Gisozi ko mu murenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo inyubako ikorerwamo ubucuruzi yibasiwe n'inkongi ikomeye ibintu byarimo byose birashya birakongoka.

Iyi nkongi yibasiye inzu ziri mu Gakinjiro ka Gisozi ahazwi nka Duhahirane. Zisanzwe zikorerwamo ubucuruzi ndetse hari n'amatsinda y'abadozi b'imyenda yakoreragamo umunsi ku munsi.

Nyuma y'iminota mike ikirere cyakwiriye umwotsi n'umuriro utangiye kototera izindi nyubako, Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi y'umuriro ryahise rihagera ritabarana ingoga.

Abafite ibikorwa muri iyo nyubako batuye hafi bari basazwe n'agahinda, aho umwe ku wundi yahamagaraga mugenzi we amubwira ibyabaye, bamwe bakabaduka mu buriri biruka bajya kureba ko hari icyo baramira. Gusa umuriro wari mwinshi ku buryo nta hantu na hamwe bashoboraga kunyura ngo nk'abafite ibikorwa mu nyubako zo hasi babikuremo.


Gusa ntabwo icyateye iyo nkongi y'umuriro kiramenyekana.



Source : https://impanuro.rw/2020/11/13/kigali-inzu-ikomeye-ikorerwamo-ubucuruzi-yafashwe-n-inkongi-y-umuriro-irashya-irakongoka/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)