Gushyira Julie d'Andurain, umugore wahagurukiye gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi muri Komisiyo isesengura uruhare rw'Ubufaransa muri iyo jenoside, si ugushakira amata ku kimasa? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubu impaka ziri mu gihugu cy'Ubufaransa, zishingiye ku mugore witwa Julie d'Andurain washyizwe muri Komisiyo yo gusesengura uruhare Leta y' Ubufaransa yagize mu gushyigikira ubutegetsi bw'uRwanda bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi uwo Mufaransakazi azwi cyane nk' isandi yirirwa ipfobya ikanahakana iyo jenoside. Ubundi iryo tsinda ry' 'impuguke' ryiswe ' Commission Duclert', ryashyizweho na Perezida w'Ubufaransa, Emmanuel Macron ubwe, ariha inshingano yo kugaragaza ukuri kose ku myitwarire y'iki gihugu mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe yakorwaga na nyuma yayo.

Icyo ababikurikiranira hafi bibaza rero, ni ukuntu iyo komisiyo yashyirwamo umuntu nka Julie d'Andurain wamaze kugaragaza ko abogamiye cyane ku bajenosideri, inshuti z'akadasohoka z'ubutegetsi bwa Mitterand wari ku butegetsi mu gihe Jenoside mu Rwanda yategurwaga, no mu gihe yashyirwaga mu bikorwa. Uyu mugore ubundi yiyita umushakashatsi n'impuguke mu by'amateka, nyamara inyandiko ze zigaragaza amarangamutima adafite aho ahuriye n'ubushakashatsi, nk'aho yemeza ko ibyabaye mu Rwanda atari jenoside, ahubwo ari 'ugusubiranamo hagati y'Abahutu n'Abatutsi', yirengagije ko isi yose yamaze kwanzura ko ibyabaye mu Rwanda ari'Jenoside yakorewe Abatutsi'. Ibinyoma n'urwango biranga Julie d'Andurain, bisa neza neza n'ibya Hubert Vedrine wari ushinzwe ibiro bya Perezida w'Ubufaransa mu gihe Jenoside yari irimbanyije mu Rwanda, nawe uhakana akanapfobya bikoye Jeoside yakorewe Abatutsi.

Julie d'Andurain ni umwe na ba Pierrre Péan, Judi Rever n'abandi babaye imizindaro y' abajenosideri barimo n' abahoze mu butegetsi mu Bufaransa, bakora uko bashoboye ngo basibanganye ubugome ndengakamere bakoreye Abanyarwanda. Abakurikiranira hafi iby'iyi komisiyo twaganiriye, bagize bati:' Wakwizera ute ko Komisiyo ya Duclert izashyira ahagaragara ukuri se, kandi bamwe mu bayigize barahagurukiye kwamamaza ibinyoma? Niba umuntu nka Julie d'Andurain atinyuka akavuga ko operation Turquoise' yatabaye Abatutsi bahigwaga, kandi bizwi ko yaje gukingira ikibaba abajenosideri, ngo bice abatutsi ntacyo bikanga, yarangiza ikanabaherekeza kugeza bahungiye muri Kongo'., wamutekerezaho ukuhe kuri? Ibi ni nko gushakira amata ku kimasa.'

Magingo aya n' Abafaransa ubwabo bari mu mpaka ku cyizere umuntu yagirira iyi komisiyo. Uwitwa Guillaume Ancel, umusirikari wari muri 'Opération Turquoise', yanenze bikomeye ishyirwa rya Julie d'Andurain muri komisiyo itegerejweho kugaragaza ukuri, abihereye ku binyoma by' uyu mugore wemeza ko Turquoise yari igambiriye gutabara abicwaga, kandi ahubwo yarazanywe no gufasha abicaga.
Ibi rero birasa neza n'ibibera mu Bubiligi, aho bafashe uwitwa Laure Uwase bakamutereka mu itsinda risesengura amateka y'ubukoloni bw'Ababiligi mu Rwanda, n'ingaruka mbi bwagize , kandi uwo Laure Uwase ahakana ku mugaragaro ukuri kuzwi na buri wese ushyira mu gaciro, ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari ingaruka z'amacakubiri abakoloni b'Ababiligi babibye mu Banyarwanda.

Biteganyijwe ko ' Commission Duclert' izashyira ahabona imyanzuro yayo mu gihembwe cya mbere cy'umwaka utaha wa 2021, ariko abareba kure batangiye gukemanga ibizatangwa n' umunyamahano Julie d'Andurain.

The post Gushyira Julie d'Andurain, umugore wahagurukiye gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi muri Komisiyo isesengura uruhare rw'Ubufaransa muri iyo jenoside, si ugushakira amata ku kimasa? appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/gushyira-julie-dandurain-umugore-wahagurukiye-gupfobya-no-guhakana-jenoside-yakorewe-abatutsi-muri-komisiyo-isesengura-uruhare-rwubufaransa-muri-iyo-jenoside-si-ugushakira-amata-ku/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)