NKIKINIRA RAYON SPORTS: Urwibutso rwa rutahizamu Said Abed Makasi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu wahoze akinira Rayon Sports ubu akaba ari umutoza wunguriije wa Etincelles, Said Abed Makasi avuga ko umwaka umwe yakiniye Rayon Sports afite ibintu bibiri atazigera yibagirwa kubera yo.

Ibi uyu mutoza wanakiye ikipe y'igihugu yabitangarije mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI aho avuga ko kuri we umukino bakinnye na APR FC ndetse n'urukundo rw'abafana b'iyi kipe byamukoze ku mutima.

Avuga ko umukino banganyijemo na APR 2-2 wabaye ku wa 23 Ukwakira 2011 atazigera awibagirwa kuko uwo mukino ari abakinnyi ndetse n'abafana bose batashye bishimye.

Ati'urwibutso rwa mbere ni umukino wa APR FC nakinnye, icyo gihe hari ihangana riteye ubwoba, Stade Amahoro yuzuye abafana. Twarakinnye dukina umupira mwiza ushimishije, warangiye ari 2-2 abafana bose bataha bishimye, na nyuma y'umukino nahuye na Karekezi turaganira ubona ko nta n'umwe ubabaye twese twari twishimiye ko nta muntu utsinze undi, uwo mukino sinzawibagirwa.'

Ikindi avuga ko kimuhora ku mutima ni urukundo rw'abafana ba Rayon Sports, ngo si urwa vuba ahubwo ni ukuva kera.

Ati'urundi rwibutso ni urukundo rw'abafana ba Rayon Sports, njyewe nabakuriye ingofero, bafite ibanga niyo ibintu bimeze nabi ntibatererana umukinnyi, babanye natwe mu bibazo twari dufite by'amafaranga, ni abantu b'abagabo.'

Sadi Abed yakiniye Rayon Sports umwaka umwe w'imikino wa 2011-2012. Mu Rwanda kandi indi kipe yakiniye ni Espoir FC yaje no kuyibera umutoza.

Said Abed ubu ni umutoza wungirije wa Etincelles, avuga ko afite urwibutso kuri Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nkikinira-rayon-sports-urwibutso-rwa-rutahizamu-said-abed-makasi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)