Kayonza : Umugabo bikekwa ko yari yasinze yakubise umwana we bimuviramo gupfa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amahano yabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu bibera mu Mudugudu wa Nyampaca mu Kagari ka Kiyenzi mu Murenge wa Gahini.

Bivugwa ko ubwo uyu mugabo w'imyaka 35 y'amavuko yatahaga ngo yageze mu rugo bamubwira ko umwana we w'umukobwa wari ufite imyaka irindwi bishoboka ko yafashwe ku ngufu, undi ngo yahise ahindukira azana umuhoro akajya amukubitisha ikirindi cyawo kugeza ubwo bajyaga kuryama.

Babyutse mu gitondo ngo bagiye kureba wa mwana basanga yashizemo umwuka niko guhuruza abaturanyi n'inzego z'umutekano ahita atabwa muri yombi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo bikekwa ko yishe umwana we akaba ari nacyo yafatiwe.

Ati 'Ni umuturage wari wubatse ufite umugore n'abana batanu, ejo mu mugoroba yaratashye yanyweye inzoga yasinze baramubwira ngo umwana we bashobora kuba bamusambanyije niko kumukubita ikibatira cy'umuhoro bucya yitabye Imana. Twamufashe tumushyikiriza inzego z'umutekano.'

Yavuze ko hari akabari yari yanywereyemo nako katemerewe gukora ngo nako bagafunze, banagaca amafaranga y'ibihano.

Rukeribuga yakomeje asaba abaturage gufata abana neza bakirinda kubakubita bigamije kubavuna.

Ati 'Turabasaba kudatanga ibihano biruta abana, umwana ahora ari umwana niyo akosheje uramwihanganira. Ikindi bajye bamenya ko iyo umwana atishimye burya n'umuryango uba wagize ikibazo rero bakwiriye kwirinda kwihanira.'

Kuri ubu uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rukara mu gihe ategerejwe gukorerwa dosiye ngo ashyikirizwe Ubushinjacyaha, mu gihe umurambo w'uyu mwana wo wajyanywe ku Bitaro bya Gahini kugira ngo usuzumwe hamenyekane icyamwishe.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Kayonza-Umugabo-bikekwa-ko-yari-yasinze-yakubise-umwana-we-bimuviramo-gupfa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)