Kamonyi/Rugalika: Umuturage ari mu mayira abiri asaba ubufasha bwo kwivuza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kamuhanda Janvier, umuturage wo mu kagari ka Nyarubuye ho mu Murenge wa Rugalika amaze amezi arenga umunani yarakoze impanuka. Ubushobozi buke bwatumye atavurwa uko bikwiye. Yageze ku Murenge asaba gufashwa abwirwa ko nta bufasha, ko yagana Akarere. Ku karere naho yahageze bamubwira gusubira ku Murenge ngo niho yafashirizwa.

Kamuhanda ari mugihirahiro cyo kubura uwamufasha mu bukene bwe kugira ngo abashe kwivuza uko bikwiye. Avuga ko yakoze impanuka mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka wa 2020, ukuboko kwe kukangirika, akajya mu mavuriro ane ariko ubushobozi bucye cyangwa se ubukene bukamukumira ku kubona ubuvuzi bukwiye.

Kamuhanda kuri uyu wa gatatu, yiriwe ku Karere ataha nta bufasha, abakozi b'Akarere bahuye nawe bamubwiye gusubira ku Murenge.

Kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2020 mu masaha y'I saa tanu z'amanywa, umunyamakuru wa intyoza.com yamusanze ku biro by'Akarere ka Kamonyi asohotse yashobewe nyuma yo kubwirwa ko ubufasha akeneye agomba kubukura ku Murenge kuko ngo mu Karere ubushobozi baba babuhaye imirenge ngo yite kubaturage.

Yibaza uko asubira ku Murenge kandi aribo bamwohereje ku karere? Asanga mu gihe yaba atabashije gufashwa kubona ubuvuzi yaba akomeje kujya mu byago bikomeye kuko uko iminsi ishira niko arushaho kubyimbirwa no kubabazwa.

Avuga ko akaboko ke kari kugenda kajya ahabi kurusha, kandi ari nako arwana n'ububabare.

Kamuhanda, avuga ko yagiye mu bitaro bya Rukoma, bimwohereza CHUK, ahava ajya Kabgayi, aha nabo ngo bamwohereje I Nyanza aho yabazwe bazi ko arwaye Kanseri ariko ngo bakamubwira ko ntayo nyuma yo kumubaga. Avuga ko ababaye cyane.

Urwandiko yahawe n'Umudugudu ndetse n'akagari rugaragaza ko atishoboye, akeneye gufashwa.

Kamuhanda, yandikiwe urwandiko n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze rugaragaza ko atishoboye, ko akwiye gufashwa ariko aribaza umufasha mu gihe ku Murenge bamwohereza ku karere, yagera ku Karere bakamubwira gusubira ku Murenge.

Munyaneza Theogene / intyoza.com



Source : http://www.intyoza.com/kamonyi-rugalika-umuturage-ari-mu-mayira-abiri-asaba-ubufasha-bwo-kwivuza/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)