Hari ababyeyi batoroherwa no kubona udupfukamunwa abana biga basimburanya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amabwiriza ya Minisiteri y'Ubuzima avuga ko agapfukamunwa gakozwe mu mwenda kambarwa amasaha atandatu kakameswa, kamara kumeswa inshuro eshanu kakajugunywa, ibyo ngo bikaba hari abo bitorohera kubera ikibazo cy'amikoro.

Bamwe mu baganiriye na Kigali Today, bavuga ko udupfukamunwa duhenze, bityo ko kubona utwo abana bambara buri munsi bibagora, kugira utujugunywa byo bakumva ari ihurizo rikomeye, nk'uko Uwamwezi Berthilde wo mu karere ka Muhanga ufite abana bane mu mashuri abanza abisobanura.

Ati “Nkanjye abana banjye nabaguriye udupfukamunwa tubiri buri wese kandi kamwe kagura 500, ayo mafaranga urumva ko atari make, bigoye kuyabonera rimwe kuko ndi nyakabyizi. Kuvuga rero ko hagera igihe tukajugunywa ndumva bitankundira, ubwo andi mafaranga nk'ayo nishyuye mbere nayakura he kandi ngomba no kubatunga? Bagumane utwo bazajya batumesa”.

Ati “Icyakora nk'uko Leta ijya ifasha abakene, baduhaye utundi dupfukamunwa twajya tubona utwo abana bacu bahinduranya, udushaje bakatujugunya bityo bakirinda Coronavirus. Bitabaye uko urumva ko nkanjye byangora, ubwo bufasha burakenewe”.

Nsabimana Bosco wiga mu mwaka wa gatanu na we ati “Jyewe dutangira kwiga banguriye agapfukamunwa kamwe, iyo ntashye ndakamesa bukeye nkongera nkakambara, sinakajugunya rero kandi mu rugo batarangurira akandi”.

Minisiteri y'Uburezi isaba ababyeyi ko bakora ibishoboka byose bakabonera udupfukamunwa duhagije abana tubasha kubarinda, bakatwambara nk'uko biri mu mabwiriza yashyizweho na Minisiteri y'Ubuzima, cyane ko abana bose bagomba kwiga ariko kandi banirinze Covid-19.

Kuri icyo kibazo cy'ababyeyi bavuga ko bigoye guhindurira umwana agapfukamunwa kuko gahenze, imiryango ya Sosiyete sivile yo ivuga ko uko byamera kose umwana agomba kurindwa nk'uko bitangazwa na Evariste Murwanashyaka, ushinzwe iby'uburenganzira bw'umwana mu Mpuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO).

Ati “Birumvikana ko hari ababyeyi batabasha kubona utwo dupfukamunwa two guhinduranya uko amabwiriza abiteganya. Ariko kandi uko byamera kose umwana agomba kurindwa, niba umubyeyi atabishoboye, Leta ihita ifata izo nshingano zo kumurinda nk'uko biteganywa mu Itegeko Nshinga ko umwana agomba kurindwa n'igihugu icyamuhungabanya cyose”.

Ati “Hari ikigega Leta yashyizeho cyo kuzahura ubukungu bw'igihugu, kiriya kigega cyagombye kureba inzego zose, atari ukuvuga gusa abo bizinesi zabo zazahaye. Kigomba kurenga ibyo kikareba na ba babyeyi bakennye batabasha kubonera abana ibyo bakenera ku ishuri birimo n'utwo dupfukamunwa duhindurwa inshuro nyinshi, Leta irebe uko icyo kibazo cyakemuka bityo abana barindwe icyorezo”.

Bamwe mu bana ntibambara udupfukamunwa uko bikwiye

Ikindi kibazo ni icy'abana bagenda mu nzira bajya cyangwa bava ku ishuri usanga batambaye udupfukamunwa cyangwa batwambaye nabi. Abarezi bavuga ariko ko babashishikariza kutwambara ahantu hose, nk'uko Yankundiye Marie Grâce, umuyobozi w'ishuri ribanza rya Ruli Catholique mu Karere ka Muhanga abivuga.

Ati “Mu kigo abana bose baba bambaye udupfukamunwa, cyane ko hari n'abarimu babigenzura, icyakora natwe tujya tubona ko hari abana iyo bari mu nzira batatwambara, iyo bagarutse ku ishuri tubibutsa ko agapfukamunwa kambarwa buri uko umuntu agiye ahari abantu benshi. Ikibazo ni uko hari n'abakuru hanze aha batatwambara ari bo bagombye kuba intangarugero, tugasaba inzego z'ibanze gukomeza gukangurira abantu bose kubahiriza amabwiriza yo kwirinda”.

Kuri icyo kigo ubu cyigaho abana 236, ubundi buryo bwo kwirinda Covid-19 burubahirizwa, harimo guhana intera kuko hari ibyumba by'amashuri bihagije, akuma gapima umuriro ndetse n'aho gukarabira hahagije.

Icyakora ku kijyanye no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, Minisiteri y'Uburezi ngo irateganya gukora igenzura mu mashuri hagamijwe kureba uko ingamba zakazwa.




source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/hari-ababyeyi-batoroherwa-no-kubona-udupfukamunwa-abana-biga-basimburanya
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)