Gasabo : Umusore ukekwaho gusambanya nyina umubyara yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru avuga ko Bakundukize ucyekwaho icyaha cyo gusambanya nyina umubyara bari basanzwe babana mu nzu yabonyine hano mu Murenge wa Jali.

Itangazo ryatanzwe na RIB, rivuga ko 'Umuyobozi ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Kirehe yatanze amakuru ko uwitwa Bakundukize Fils w'imyaka 41 yasambanyije nyina umubyara witwa Muhutukazi Ancile w'imyaka 65.'

Rikomeza rivuga ko 'Abashinzwe umutekano bahise bajyayo basanga koko umukecuru agitaka ababwira ibimubayeho n umuhungu akiri aho, bakaba babanaga mu nzu bonyine.'

Urwego rw'Ubugenzacyaha rutangaza ko ukekwaho iki cyaha yashyikirijwe RIB Post ya Gatsata ngo akurikiranwe naho naho uwasambanyijwe we yoherejwe ku Bitaro bya Kacyiru mu gihe iperereza rikomeje.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Gasabo-Umusore-ukekwaho-gusambanya-nyina-umubyara-yatawe-muri-yombi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)