Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru mu Rwanda iratangira mu mpera z'icyumweru gitaha, umukino uhuza APR FC na Rayon Sports uba witezwe na benshi uzaba tariki ya 27 Ukuboza 2020.
Ku munsi w'ejo ku wa Kabiri nibwo FERWAFA yari yatumiye abayobozi b'amakipe mu nama kugira ngo babereke uko iyi ngengabihe izaba imeze ariko ntabwo bigeze bayihabwa.
Shampiyona izatangira tariki ya 4 Ukuboza 2020, APR FC yagombaga kwakira Musanze FC mu gihe AS Kigali yagombaga kwakira Police FC, ariko iyi mikino yahise iba ibirarane bitewe n'uko APR FC na AS Kigali zizaba zifite imikino nyafurika.
Rayon Sports izatangira shampiyona isura Rutsiro FC umukino uzabera i Rubavu.
Mukura VS ku munsi wa mbere wa shampiyona izaba yakiriye Kiyovu Sports, ni mu gihe Sunrise FC izaba yakiriye Gasogi United. Marines izakira Gorilla FC mu gihe AS Muhanga izakira Etincelles.
Umuikino w'abakeba uhuza Rayon Spprts na APR FC uzaba tariki ya 27 Ukuboza 2020, ni nyuma y'iminsi ibiri gusa Noheli yaraye ibaye, azaba ari umunsi wa 8 wa shampiyona.