Bwa mbere Safi Madiba yerekenye ifoto y'umuhungu we amwifuriza isabukuru nziza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Safi Madiba usigaye yibera muri Canada, ku nshuro ya mbere yemeje ko afite umwana ndetse yerekana ifoto ye ubwo yamwifurizaga isabukuru nziza y'amavuko.

Ni iamashusho yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram iherekezwa n'amagambo yo kumwifuriza isabukuru nziza aho yagize ati"ku munsi nk'uyu umunyabigwi, intare, icyamamare gito, Madiba muto yaravutse, isabukuru nziza muhungu wanjye papa wawe aragukunda.'

Ni umwana w'umuhungu witwa Jaden bigaragara ko ari mu kigero cy'imyaka iri agati y'ine n'itanu.

Kugeza ubu ntabwo nyina w'uyu mwana azwi kuko yagizwe ibanga rikomeye cyane ko no mu bakobwa bazwi bakundanye na Safi barimo Butera Knowless, Umutesi Parfine na Judithe Niyonizera basezeranye bakaba baherutse gutandukana nta n'umwe babyaranye.

Jaden umuhungu wa Safi Madiba
Safi yemeje ko afite umwana



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bwa-mbere-safi-madiba-yerekenye-ifoto-y-umuhungu-we-amwifuriza-isabukuru-nziza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)