Umutoza wa Gasogi United, Cassa Mbungo Andre avuga ko ari umutoza wa Gasogo United ndetse nta kibazo na kimwe afitanye n'umuyobozi wayo, KNC ibyavuzwe ari ibihuha bidafite aho bishingiye.
Ku wa Mbere w'iki cyumweru nibwo haje inkuru y'uko umutoza Cassa wa Gasogi United n'umukoresha we KNC ibintu bitameze neza ndetse ko uyu mutoza isaha n'isaha yakwirukanwa.
Imbarutso ngo byari ugutsindwa umukino wo ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ugushyingo na Kiyovu Sports 2-1.
Bivugwa ko KNC atishimiye uburyo uyu mutoza yakinishije iyi kipe aho yari yabanje ku ntebe y'abasimbura Iradukunda Jean Bertrand na Muselemu kandi ari abakinnyi bakomeye yaguze bamuhenze.
Ku munsi w'ejo uyu mutoza akaba yarahakanye aya makuru avuga ko akiri umutoza wa Gasogi United ndetse arimo gukoresha imyitozo.
Ati'mu buzima hari byinshi bivugwa rimwe na rimwe bikaba atari nabyo, ariko icyo nakubwira njyewe ndi umutoza wa Gasogi United kandi uno munsi ninjye watoje.'
Kubyo kuba umuyobozi w'iyi kipe yaravuze ko hari ibyo batumvikanyeho, yavuze ko ari ibisanzwe kuko abantu babana umunsi ku munsi baraganira kandi si ngombwa ko bumvikana kuri buri kimwe.
Ati'no mu buzima busanzwe abantu bashobora kubana bakagira ibyo bumvikana n'ibyo batumvikana, icyo nakubwira ubuyobozi bwa Gasogi ni ubuyobozi bwiza, ni umwe muri benshi bashobora gushobora amafaranga yabo muri siporo, njye iyo ntoza ndabyishimira, ibindi ni ibihuha bihari kandi nabyo ni abantu baba bashaka kugira ibyo baginza.'
'Ni nayo mpamvu ntigeze nshaka kugira icyo mbivugaho kuko nziko abantu bashobora kubana bakagira ibitekerezo bitandukanye, bakababiganiraho kandi nyuma bakazabona ibisubizo.'
Ibyo gushinjwa gukina umukino mubi, wugarira gusa, yabihakanye avuga ko n'amashusho abigaragaza umukino wa Gasogi United y'uyu munsi utandukanye n'uwa kera, ikina neza kurusha mbere.
Cassa Mbungo Andre mbere yo gukina umukino ufungura shampiyona na Sunrise FC ku wa 4 Ukuboza, arateganya gukina imikino 2 ya gicuti.