Burundi: Ibiro by'intumwa idasanzwe by'umunyamabnga wa ONU, byangiwe kongererwa kuhakorera #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Raporo iheruka y'umunyamabanga mukuru w'umuryango w'abibumbye ku Burundi, yakozwe ku bushake mu rwego rwo gukomeza ibiganiro na Gitega/Bujumbura ntacyo yagezho, guverinoma yamaze kwanga mu magambo ibyasabwe na Antonio Guterres muri iyo raporo yagombaga gukomeza kugeaza ku ya 31 Ukuboza 2021 kumwe n'ibiro by'intumwa ye idasanzwe mu Burundi

Burundi, bwemeza ko ibibazo byose by'ubukungu byavutse mu mwaka wa 2015, byabayeho ku byemezo by'uwahoze ari umukuru w'igihugu Pierre Nkurunziza wapfuye. Ubu bikaba byarahindutse kuburyo bufatika kubw'ingoma ya Jenerali Evariste Ndayishimiye nk'uko bitangazwa na RFI.

Ubuyobozi bw'u Burundi bwagize buti: 'Nta kwibeshya muri iyi nyandiko mu magambo ya raporo ya nyuma ya Antonio Guterres, ariko ubutumwa burasobanutse, Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga yanze yivuye inyuma icyifuzo cye cyo kongerera kugeza mu mpera za 2021 ibiro by'intumwa yayo idasanzwe mu Burundi, muri we gutangaza ko irangiye gusa ahubwo "iseswa" ryayo ku ya 31 Ukuboza uyu mwaka.'

Iki ni icyemezo "cyigenga kandi kidasubirwaho" cyafashwe n'umuyobozi mukuru muri minisiteri y'ububanyi n'amahanga, kubera ko kuri Gitega, igihugu kimaze "kubona amahoro, umutekano n'umutuzo" kandi ntigishaka kumva ibyo imyitwarire ya politiki y'Umuryango w'Abibumbye ONU.
Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Uburundi asobanura ko imfashanyo y'umuryango w'abibumbye n'inzego zayo muri uru rwego rwihariye ari yo 'kurwanya ubukene n'iterambere ry'imibereho n'ubukungu' by'igihugu byo ntacyo bitwaye ndetse ko byo bihawe ikaze.

Umunyamabanga mukuru w'umuryango w'abibumbye avuga ko u Burundi bugifite "intege nke" kandi ko ibihugu byinshi by'iburengerazuba bifuza guhanga amaso iki gihugu. Bakaba rero bashyigikiye kuyishyira kuri gahunda y'akanama gashinzwe umutekano.



Source : https://www.imirasire.rw/?Burundi-Ibiro-by-intumwa-idasanzwe-by-umunyamabnga-wa-ONU-byangiwe-kongererwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)