APR FC yanyagiye Bugesera FC, Gasogi itsinda Mukura VS n'aho Marines itakaza i Musanze #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kane hari habaye imikino itatu ya gucuti aho ikipe ya APR FC yatsinze Bugesera FC ibitego 3-0 bya Yannick Bizimana na Danny Usengimana.

Ni imikino yabaye mu rwego rwo kwitegura umwaka w'imikino wa 2020-2021 ndetse APR FC yiteguraga umukino w'ijonjora ry'ibanze rya CAF Champions League izahuramo na Gor Mahia mu cyumweru gitaha.

APR FC yari yakiriye Bugesera FC kuri Stade Regional ya Kigali, mu bakinnyi 6 bari mu ikipe y'igihugu yari yagaruye 2 ni mu gihe 4 bakinnye umukino wa Cape Verde barimo na Jacques wagize ikibazo cy'imvune batagaragaye kuri uyu mukino.

Mutsinzi Ange Jimmy na Manishimwe Djabel nibo bakinnye uyu mukino mu gihe Omborenga Fitina, Manzi Thierry, Imanishimwe Emmanuel (yarebye uyu mukino) na Jacques Tuyisenge(ufite imvune) ntabwo bakinnye kuko ikiruhuko bahawe cyarangiye uyu munsi.

Mu gice cya mbere cy'umukino nta mahirwe menshi yigeze aboneka ku mpande zombi ndetse yaba umunyezamu wa APR FC, Rwabugiri Umar na Amani wa Bugesera FC nta kazi gakomeye bahuye nako. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Mu gice cya kabiri APR FC yaje isatira cyane ishaka igitego ndetse biza kuyihira ku munota wa 50 ubwo Bizimana Yannick yafunguraga amazamu. Ku munota wa 54 yaje gutsinda ikindi gitego cya 2 ku mupira yahawe na Nzotanga Fils.

APR FC yakoze impinduka havamo Rwabuhihi Aime Placide, Niyonzima Olivier Seif, Bukuru Christophe, Manishimwe Djabel na Bizimana Yannick hinjiramo Byiringiro Lague, Ruboneka Jean Bosco, Mushimiyimana Mohammed, Nsanzimfura Keddy na Mugunga Yves.

Aba bakinnyi bakomeje gutuma APR FC iha akazi ubwugarizi bwa Bugesera FC bwari buyobowe na Mugisha Francois Master na Runanira Amzah, byaje gutuma APR FC ibona igitego cya 3 ku munota wa 82 gitsinzwe na Danny Usengimana kuri penaliti ku ikosa ryakorewe Lague.

Bugesera yashatse uko yabona igitego byibuze kimwe biranga maze umukino urangira ari 3-0.

Mu Bugesera, Gasogi United yari yakiriye Mukura VS iyitsinda 1-0 cya Iradukunda Jean Bertrand wahoze ukinira Mukura VS. Musanze FC i Musanze yatsinze Marines FC 4-3.

APR FC yatsinze Bugesera FC 3-0



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yanyagiye-bugesera-fc-gasogi-itsinda-mukura-vs-n-aho-marines-itakaza-i-musanze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)