APR FC igiye gukina imikino 2 ya gishuti n'amakipe yo mu cyiciro cya mbere #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'ingabo z'igihugu z'u Rwanda 'APR FC' mu rwego rwo kwitegura imikino nyafurika ya CAF Champions League, ikomeje imikino ya gishuti aho ubu irimo yitegura umukino wa Sunrise FC na Etincelles imikino yose izabera kuri Stade Regional i Nyamirambo.

Ku munsi w'ejo bundi ni bwo APR FC yamenye ikipe bizahura mu ijonjora ry'ibanze rya CAF Champions League aho izahura na Gor Mahia yo muri Kenya.

Ubu APR FC ikaba izakina na Sunrise FC ku munsi w'ejo ku wa Kane tariki ya 12 Ugushyingo 2020, ku isaha ya saa 15h kuri Stade Regional.

Ku munsi wo ku Cyumweru tariki ya 15 Ugushyingo izongera ikine na Etincelles nabwo umukino uzabere kuri Stade Regional.

Mu byumweru bitanu APR FC imaze itangiye imyitozo, imaze gukina imikino itandatu ya gicuti, itsindamo itatu ari yo uwa Etoile de l'Est ibitego 3-0, yatsinze kandi Rwamagana City 7-1 n'ubanza yatsinzemo Rutsiro 1-0 ,inganya imikino itatu harimo ibiri na AS Kigali 1-1 yombi ndetse n'uwa kabiri yakinnye na Rutsiro FC amakipe yombi anganya 0-0.

APR FC yatomboye Gor Mahia yo muri Kenya mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions league, umukino ubanza uzabera i Kigali hagati ya tariki ya 27 na 29 Ugushyingo mu gihe uwo kwishyura uzabera i Nairobi hagati ya tariki ya 4 n'iya 6 Ukuboza 2020.

Ejo APR FC arakina na Sunrise FC
Ku Cyumweru APR FC izakina na Etincelles



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-igiye-gukina-imikino-2-ya-gishuti-n-amakipe-yo-mu-cyiciro-cya-mbere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)