Impamvu ingabo za America bahisemo kujya muri Iraq na Afghanistan #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ingabo z'Amerika ziri muri Afghanistan guhera mu 2001.

Urugaga rw'ingabo z'amahanga ziyobowe n'Amerika zahiritse ku butegetsi Abatalibani hashize ibyumweru habaye ibitero muri Amerika byo ku itariki ya 11 z'ukwa cyenda mu 2001, byakozwe n'umutwe wa al-Qaeda, wari ufite icyicaro muri Afghanistan.

Abatalibani bongeye kwisuganya baba umutwe w'intagondwa, kuburyo kugeza mu 2018 wakoreraga aharenga bibiri bya gatatu by'igihugu cyose cya Afghanistan.

Mu ntangiriro y'uyu mwaka ni bwo Amerika yatangiye gutahukana ingabo zayo izikura muri icyo gihugu, bijyanye n'amasezerano y'amahoro n'Abatalibani.

Gucyura ingabo cyari icyo Abatalibani bari basabye muri ayo masezerano yanditse amateka, yashyizweho umukono n'Amerika n'izo ntagondwa ku itariki ya 29 y'ukwezi kwa kabiri uyu mwaka.

Ariko abakuru b'ingabo, barimo na Jenerali McKenzie, mu gihe cyashize baburiye ko ibiganiro by'amahoro hagati y'Abatalibani n'abategetsi ba Afghanistan bishobora gukomwa mu nkokora no kuhakura ingabo z'Amerika bikozwe mu buryo buhutiweho.

Kugeza ubu prezida Trump, akaba agiye gutegeka ikindi cyiciro cy'ingabo za America gutahuka, ibi bikaba biri mubizatuma ibyageweho bizasubira irudubi.



Source : https://www.imirasire.rw/?Impamvu-ingabo-za-America-bahisemo-kujya-muri-Iraq-na-Afghanistan

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)