Waba uzi umvugo y'Imana? Inzira 4 Imana ivuganiramo n'abantu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu bihe nk'ibi isi iri ku muvuduko wihuta, kandi ni ngombwa ko n'abizera bakora bagendeye ku gihe turimo. Nyamara ariko hari ubwo bishobora kugorana ko abakristo bamwe na bamwe bitondera ibyo Imana ivuga , dore ko hari n'abakunze gushidikanya uburyo Imana ivuga. Igikenewe ariko ni uko tumenya ko Imana yifuza kuvugana n'abantu bayo. Muri iyi nyigisho turamenya uburyo bune Imana ivuganiramo natwe:

Ibyanditswe byera byose byahumetswe n'Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumweza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka. Kugira ngo umuntu abe ashyitse ,afite ibimukwiye byose ngo akore imirimo myiza yose. 2Timoteyo 3 : 16-17

Imana ivugana natwe mu ijambo ryayo( Bibiliya)

Bibiliya ni igikoresho nyamukuru cy'Imana ikoresha mukuvugana natwe nk'uko byanditswe muri iki gice cyavuzwe haruguru, ibyanditswe byera byahumetswe n'Imana. Ntabwo twari dukwiye kugira ubukene bwo kumenya icyo Imana ishaka kuri buri umwe muri twe kubera ko ijambo ry'Imana nitwe ribereyeho. Muri iyi minsi abantu benshi ntabwo bari guha agaciro ibyanditswe byera ngo bafate igihe cyo gusoma Bibiliya, nyamara Umwami Imana atwigaragariza biciye mu Ijambo rye haba mu kuduhumuriza, kuduhana, kutumenyesha ibihe, n'ibindi. Turashishikariza abakristo kwiga kandi bakayoborwa n'Ijambo ry'Imana, bagahuza ubuzima babamo umunsi ku munsi n'ibyanditswe muri Bibiliya. Ijambo ry'Imana ni imvugo y'ukuri kandi itavangiwe.

Imana ivuganira natwe mu bihe runaka (Situations)

Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifatinyiriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk'uko yabigambiriye. Abaroma 8:38

Imana ivuganira natwe mu bihe tubamo mu buzima bwa buri munsi, mu buryo bw'ibikorwa cyangwa mu mitekerereze yacu. Mu bihe by'uburwayi Imana iyo idukijije, ni uburyo iba ishyikiranye natwe. Tuzi uko bitugendekera cya gihe tuba turi mu bihe by'ubukungu butifashe neza. Iyo rero Imana idusubije nk'amafaranga akaboneka tugakemura ibibazo iba ituvugishije mu buryo bw'ibikorwa. Imana ivugana natwe mu buryo bw'ibikorwa, mu buryo bw'ubutabazi mu biba bitugoye kugira ngo igaragaze ubudahemuka bwayo.

Imana ivugana natwe binyuze mu bantu

Ariko ubwenge buva mu ijuru , irya mbere buraboneye kandi ni ubw'amahoro, n'ubw'ineza, bwemera kugirwa inama , bwuzuye imbabazi n'imbuto nziza, butarobanura ku butoni kandi butagira uburyarya. Yakobo 3: 17

Imana ikoresha abantu ivugana natwe. Yaba abayobozi mu itorero, umubyeyi wawe mu buryo bw'umwuka, umuhanuzi se no mu ndirimbo Imana ivuganiramo natwe hagamijwe kubaka ubugingo bwacu. Imana yatanze ubwenge ku bantu kugira ngo nibayegera by'ukuri ibabwire ibyo ishaka kubwira abantu bayo bityo babigeze ku bandi. Bigaragarira mu buryo bwo kubigisha, kubahugura, kubahumuriza ,kubamenyesha n'ibindi.

NI muri urwo rwego tugomba kumenya ko Imana ishaka ko tuba ibikoresho byayo ku bandi, ni yo mpamvu dusabwa guharanira gushaka ubwenge buva mu ijuru, ubwenge bw'Imana.

Imana ivugana natwe mu buryo budasanzwe

Yesu arabitegereza arababwira ati ' Ibyo ntibishokera abantu, ariko ku Mana byose birashoboka' Matayo 19:26

Ntitugomba kwibagirwa ko n'uyu munsi Imana ivugana natwe mu buryo budasanzwe. Hari inkuru zitabarika muri Bibiliya zigaragaza Imana ivugana n'abantu mu buryo budasanzwe aho Imana yakoresheje inzozi, iyerekwa ndetse n'indogobe nko mu nkuru ya Balamu. Uko Imana yari iri kera n'uyu munsi ni ko iri, kandi buri gihe ihora ishaka kuvugana natwe.

Akenshi Imana ikunze kuvugana n'abantu mu buryo bwihariye biciye mu nzozi, haba mukuburira abantu bayo, mukubahugura no mukubigisha .

Ni ingenzi kwita kuri izi nzira zose Imana ivuganiramo n'bantu bayo haba mu buryo budasanzwe, mu bantu, mu bihe runaka ndetse no mu ijambo ryayo( Bibiliya) kugira ngo tubashe kumva icyo Umwuka abwira amatorerero kugeza ubwo Yesu azagaruka.

Source: bibleoffline.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Waba-uzi-umvugo-y-Imana-Inzira-4-Imana-ivuganiramo-n-abantu.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)