
Umwunganizi wa Félicien Kabuga ushinjwa kuba umuterankunga wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Emmanuel Altit, yavuze ko umukiliya we akwiye gufungirwa mu Buholandi aho kujyanwa i Arusha, nyuma y'uko urukiko rusesa imanza rwemeje ko agomba gushyikirizwa Urwego rwasigariyeho urukiko mpuzamahanga rwari rwarashyiriweho u Rwanda.