Muri Zambia mu mujyi wa Masala muri Ndola umukobwa ukekwaho kuba yaramaze imyaka ibiri yarapfuye , yatunguye ababyeyi be mu gihe yarasubiye mu rugo rwabo.
Umwana w'umukobwa witwa winnie yapfuye mu 2018 nyuma y'uburwayi yaramaranye igihe. Uyu mukobwa ngo yashyinguwe mu irimbi rya Mitingo gusa mu gihe yarasubiye mu rugo yatunguye ababyeyi be ndetse n'abaturanyi.
Igihe uyu mukobwa yabazwaga n'abashinzwe umutekano mu mujyi aho aturuka , yababwiye ko atari we washyinguwe kandi ko ari igiti cy'igitoki cyashyinguwe.


Abashinzwe umutekano batangiye iperereza kuri iki kibazo, mu gihe hagiye gukorwa kizamini cya ADN kigiye gukorerwa Winnie n'ababyeyi be.