Butera Andrew umukinnyi ukomeye wa APR FC ukina hagati mu kibuga , yaraye akorewe ibirori byiza byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 27 y'amavuko.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Ukwakira, abakinnyi n'abatoza b'ikipe ya APR FC batunguye kapiteni wabo wungirije ariwe Butera Andrew bamukorera isabukuru y'amavuko, akaba ari ibintu byamushimishije byo ku rwego rwo hejuru.
Umuhango wo kwizihiza isabukuru y'amavuko ya Butera Andrew, watangiye saa mbiri n'igice z'ijoro ukaba wari uyobowe na kapiteni Manzi Thierry.
Butera Andrew, aganira n'urubuga rwa APR FC yatangaje ko igikorwa cyo kumukorera isabukuru cyamushimishije cyane, ndetse akaba yanavuze ko ari ku nshuro ya mbere akorewe iki gikorwa kuva yagera muri iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu.
Yagize ati:

'Ndishimye cyane kuba bagenzi banjye banteguriye ndetse bakankorera igikorwa nk'iki, ni ibintu ntigeze nkorerwa n'abandi bakinnyi bagiye basimburana muri iyi kipe'.
'kuba iyi kipe ibinkoreye ni igihamya cyerekana urukundo bagenzi banjye bamfitiye, byerekana ugushyira hamwe n'ubumwe dufitanye kandi kuzatugeza ku ntego zacu kuko abashyize hamwe nta kibananira.'
Butera yatangiranye na gahunda yo gukinisha abana b'abanyarwanda ikipe y'ingabo z'igihugu yatangiye mu mwaka wa 2012, aho yayigezemo afite imyaka 19 gusa, ni kapiteni wungirije Manzi Thierry ndetse akaba anitabazwa kenshi mu ikipe y'igihugu Amavubi.

Manzi Thierry yari yishimiye gusagira na Butera

Umutoza Mohamed Adil na Pablo Morchon nabo bari bahari