Umugore wa Alpha Rwirangira yibarutse umwana wabo w'imfura #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y' ukwezi kumwe bakoze ubukwe umuryango wa Alpha Rwirangira uri mu byishimo byo kwibaruka umwana wabo w'imfura .

Ibi byishimo by'umuryango wa Alpha Rwirangira yabisangije abamukurikira ku rubuga rwa Instagram aho yashyizeho ifoto y'uruhinja akemeza ko ari umwana we.Ati :

'Urakoze Mana ku bwo umugisha w'iyi mfura  uhaye umuryango wa Rwirangira. Imana irakora.'

Alpha Rwirangira yahamije ko uyu mwana we w'imfura ari umukobwa amwita Princess Irebe Rwirangira.

Alpha Rwirangira n'umufasha we bibarutse imfura nyuma yo gukora ubukwe tariki 22 Kanama 2020. Mu mafoto y'ubukwe bashyize hanze yagarakazaga ko Liliane Umuziranenge akuriwe.

Ni umunezero kwa Alpha Rwirangira bungutse imfura yabo



Source : https://impanuro.rw/2020/10/04/umugore-wa-alpha-rwirangira-yibarutse-umwana-wabo-wimfura/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)