Ubuhamya: Wesley, umukinnyi w'ikirangirire weruye kwizera kwe nubwo ategwa iminsi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kubera iki nkurikira Yesu kandi nkamwamamaza, nubwo abantu benshi bamburira ko ninkomeza kubikora umwuga wanjye uzakendera?

Wesley Barbasa So , ni ikirangirire mu mukino wa chess muri Filipine na Amerika. Kubera kugaragaza yeruye ko yizera Kristo, benshi bamutega iminsi ko iterambere ry'ahazaza he mu mwuga ntaryo. Gusa we abahamiriza ko aho yakuye iterambere ry'uwo mwuga ari mu bukristo kandi ntateze kubuhara. Ni mu buhamya bwe bwanditswe na Christianity.com, muri 2017, ati'

Ku mubumbe muto aho abakinnyi ba chess b'ibirangirire batuye, uhasanga abantu bake cyane basenga Imana kandi bakizera Yesu Kristo. Iyo hagize umuntu avumbura ko uri umwe muri abo basenga bifatwa nk'aho wakoze 'amahano', uba uri' injiji idafite ishingiro'. Ushobora kubona ibitekerezo bibi biturutse mu bafana bawe kuri Facebook. Nakiriye imeri z'abantu banyigishaga ububi bwo gukurikira Yesu Kristo.

Nimba nabyita impuhwe cyangwa urunuka, bibaza uburyo umuntu nkanjye, umukinnyi wa chess uri ku mwanya wa kabiri ku isi, ngo nshobora kugira imitekerereze nkiyo icuramye ngo nkurikira Yesu Kristo.

Banyihanangirije ko kumenyekanisha ku mugaragaro ko ndi umukristo bizabangamira abaterankunga banjye, inkunga zigahagarara, yewe no gutumirwa mu marushanwa bikavaho. Nabwiwe ko kumara umwanya nsoma Bibiliya, gusenga, no kujya mu materaniro byanze bikunze amaherezo bizangiza bikomeye imikorere yanjye , nkazima mu mukino wanjye burundu. Abantu baranyinginga ngo byibura nceceke ndeke kuvuga ibya Yesu ku mugaragaro. Bati gushimira Imana ku mugaragaro biteye isoni, bigutera igisebo rwose.

Kubera iki nagize ayo mahitamo nkakina umukino wanjye kandi nkurikira na Yesu?

Filipine aho nakuriye, ni igihugu cy'abantu bashaka kandi bakunda Imana. Abantu baho bavuga Imana igihe cyose, hafi ya buri gice cyose. Umuntu waho wese yemera ko kubaho ari Imana, nubwo yaba adashaka kubyasasa cyane.

Kuva nkiri umwana namenyeshejwe ko nkeneye kuba umuntu mwiza kugirango Imana impe imigisha yose n'ifuza , nk'ibiryo n'akazi. Byari bimfitiye akamaro kanini mu gihugu navukiyemo gikennye. Gusa icyanteye urujijo n'uko nabonaga abantu babi aribo bahabwa umugisha cyane ariko naje gusobanukirwa iki: Abakristo nabo bashobora kubon uwo mugisha , baramutse bakoresheje amaboko yabo n'impano Imana yabahaye kandi bagahimbaza n'Imana bigakunda.

Niba warakoze icyaha gikomeye, ukwiye kukihana ugasaba Imana imbabazi, icyo uzakora cyose, ukayisaba uyizeye izaguha umugihsa kuko ibyaha n'ibyo bibuza imigisha.

Nk'umwana rero , nahisemo gukina umukino wanjye nirinda ibibi, ariko sinigeze numva ko nahujwe n'Imana mu buryo ubwo aribwo bwose. Mubyukuri, natinyaga ahanini ko yazanyohereza ikuzimu. Ntabwo numvaga Imana muri jyewe nari ntarasobanukirwa byimbitse.

Umuryango wanjye mushya

Nakinnye chess kuva mfite imyaka itandatu cyangwa irindwi. Ubwa mbere,wari umukino ushimishije kandi natsindaga. Nkuze, nakomeje gutsinda. Ariko muri Filipine nta nkunga ifatika batangaga ku bakinnyi ba chess. Muri rusange, abantu bikundiraga (basketball.) Abantu bakomeye, abakire ntibatewe ishema no guteza imbere uwo mukino.

Nubwo hari ibibazo, nakomeje gukina, mpagararira igihugu cyanjye mu marushanwa yo mukarere kandi ngerageza kwinjiza amafaranga mu buryo butandukanye. Icyakora gutera imbere muri uwo mukino, bisaba gushoramo amafaranga menshi . Sinabashaga kwishyura umutoza , Nakundaga kwiga nkoresheje ibinyamakuru kubera ko umuryango wanjye utashoboraga kugura ibitabo binyigisha uwo mukino.

Mfite imyaka 16, nageze mu bwihebe bukabije . Nubwo namenye ko impano yanjye yo gukina chess idasanzwe , wasangaga ntacyo nitayeho mubyo kuyiteza imbere. Naba nakoze cyane cyangwa ntakoze, sinabyitagaho. Numvaga nta byiringiro bifatika mfite byo gukomeza uwo mukino wa chese nk'umwuga . Kubera gucika intege nahagaritse kwiga, maze nsubira inyuma cyane.

Umunsi umwe, nabonye amahirwe atunguranye yo kujya gukina. Nari mfite imyaka 18, kandi icyo gihe nari maze imyaka ibiri mbaho ubuzima bwa njyenyine. Ubwo niho nabonye amahirwe yo kujya gukina mu ikipe ya chess , ya kaminuza nto yo muri Amerika. Icyo gihe nafashe umwanzuro ko ngomba kugenda byibura nkabona impamyabumenyi yo kuntegurira ejo hazaza.

Muri 2013 nahuye n'umuryango w' Abakristo barandera. Lotis, niwe mu byeyi wandeze, ubwo yabonaga ntishimye yambajije icyo nashaka gukora mu buzima, nsubiza ko nkunda gukina chess ariko ko ntazi nimba byazambera umwuga w'igihe cyose. Aransubiza ati'

"Wabibwirwa n'iki?" . Ati: "Ntabwo wigeze ugira umutwaro wo kwitangira chess igihe cyose. Buri gihe nyine wagombaga guhangayikishwa no gushaka amafaranga, gushaka ibyo kurya, ndetse ukamenya n'aho uba. "

Lotis yansabye kwibanda kuri chess yonyine mu myaka ibiri yakurikiyeho, ambwira ko umuryango uzanshigikira mu bishoboka byose.

Mu mpera z'umwaka wa 2014, naparitse ibya kaminuza, maze ntangira umwuga wo gukina chess. Icyanshimishije kurushaho ni umubano wihariye nari maze kugirana na Yesu Kristo.

Kubera ko ababyeyi bandeze bari abakristo bakuze, byagaragaye ko kwizera kwanjye kutari gukomeye mubyo gushaka Imana. Icyakora ntabwo bigeze banshira urubanza , ariko bashimangira ko kubaho nk'umwe mu bagize umuryango wabo bisobanura gukurikiza amategeko n'amabwiriza yo mu rugo. Bambwiye ko nkeneye gusoma Bibiliya buri joro, kandi nkajyana nabo gusenga buri cyumweru.

Ntabwo nari narigeze ntekereza kujya mu rusengero, nyamara naje kuhakura ubwenge nyabwo mu nyigisho numviragayo. Nashimishijwe cyane no gusoma Bibiliya nahawe. Igihe cyose nagiraga ibibazo ababyeyi bandeze babimfashagamo . Banyigishije uburyo bwo kubona ibisubizo muri Bibiliya ubwanjye. Bibiliya yambereye ubutware bwa nyuma, bwimbitse bwuje ubwenge kurenza kure interineti. Kandi Bibiliya niyo yambwiye ukuri kurenza inshuti zanjye zose.

Bidatinze, natangiye gushyira mu bikorwa kwizera kwanjye mu buryo bukomeye. Umuryango wanjye mushya wita ubukristo ko ari ' Itorero ry'ufite imitekerereze mizima.' Nabigiyeho byinshi ,namenye uko bakoresha amafaranga yabo mu gufasha. Bakoze ibishoboka byose bakumira ibikorwa by'ubusambanyi. Namenye ko nari nkwiriye ubuzima bworoheje, bushimishije, kandi butinya Imana abandeze bishimiraga ko mbamo.

Imana niyo byose

Abantu mu isi ya chess, rimwe na rimwe bifuza kumenya niba ntekereza ko Imana ariyo ituma ntsinda imikino, ndabawira nti ' Yego'. Nkababwira ko ariyo impa kubarusha. Ni Imana yigaragariza mu mukino wa chess ariko cyane cyane, Imana yigaragaza muri byose. Gutsinda cyangwa gutsindwa, byose bintera kuyiha icyubahiro. Nubwo ntaramenya neza inzira z'Imana, nizeye ko iyerekwa ryayo kuri njye ari rinini kuruta iryanjye.

Mu kimbo cyo guhangayikishwa n'ejo hazaza, ngerageza kwibanda ku murimo Imana yanshyize imbere, Kuri ubu ni chess. Ngerageza gushyiramo imbaraga zanjye zose. Hari abibaza niba nshobora kuba uwambere ku isi, ariko Imana yonyine niyo ibizi neza. Icyo njye nzirikana ni uko Imana ari umubyeyi utanga kandi wuje urukundo, Niyo niringiye kandi nzirikana kubana nayo buri gihe.

Source: Christianity.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-Kubera-iki-nkurikira-Yesu-kandi.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)