U Rwanda rwahawe igihembo kubera ingamba zihamye zo kurwanya COVID-19 , abirirwaga bakoronga ngo amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo abangamiye uburenganzira bwa muntu bakorwa n'ikimwaro!! #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikigo cyita ku buzima, ICAP, cyo muri Kaminuza ya Columbia, muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, cyatangaje ko cyishimiye bikomeye uburyo u Rwanda rwitwaye mu guhangana n'icyorezo cya COVID-19, bituma iyo ndwara yayogoje isi idahitana abantu benshi mu Rwanda, nk'uko byagenze mu bihugu birimo n'iby'ibihangange mu buvuzi. Byatumye rero uRwanda , binyuze mu Kigo cy'Igihugu cy'Ubuzima(RBC), rugenerwa igihembo gihambaye cyitwa'Courage to care', ubundi gihabwa indashyikirwa mu kwita ku buzima bw'abantu.

Ibi rero biteye ikimwaro inyangabirama ziganjemo ibigarasha, interahamwe n'imiryango ibashyigikiye, yirirwaga iririmba ko ingamba uRwanda rwafashe ngo zibangamiye uburenganzira bwa muntu da!Mu nkuru Rushyashya yabagejejeho tariki 17 Kanama uyu mwaka, ubwo abo bagome bari barimbanyije mu kunenga cyane amabwiriza yo kwirinda Koronavirusi, twibazaga niba ari icyaha kubuza abantu ingendo zitari ngombwa ngo batandura. Twibazaga niba gupima abantu benshi bashoboka, kandi ugatangaza imibare nyayo bikwiye kuba icyaha. Ese uburenganzira bw'ikiremwamuntu, ni ukumureka akicwa n'indwara, cyangwa ni ukumushakira umuti, n'iyo waba usharira, ariko ukamuvura?Ibyo twibazaga rero birashubijwe, kuko imyitwarire irimo ubushishozi, kwishakamo ibisubizo, gushyira hamwe no kwanga gutsindwa, ariyo ihesheje Abanyarwanda ishema mu ruhando rw'amahanga.

Ngaho rero ibigarasha na ba mpatsibihugu babari inyuma nimwongere mutuke inka ngo 'dore igicebe cyayo', kuko mwabuze icyo muyinenga! Muzakorwa n'isoni igihe cyose muzaba murwanya iterambere ry'uRwanda, nk'aho hari uwaribahejeho. URwanda n'Abanyarwanda ntibakora ibyiza ngo bashimishe undi uwo ariwe wese, babikora kandi bazabikomeza ku neza yabo. Gusa ntako bisa niba n' amahanga yiboneye ko abanzi b'uRwanda baruhata ibicumuro, kandi mu by'ukuri rukora ibikwiye.Iki ni ikindi gitego cyiyongera ku bindi byinshi, uRwanda rwongeye gutega abarwigimba, kandi biracyaza.

Imbaraga z'Abaturarwanda muri rusange, n'ubu bakigaragaza imyumvire myiza no kubaha ibyemezo by'Ubuyobozi mu kurwanya COVID-19, ziratanga umusaruro ugaragarira isi yose, kandi bikomeje bitya Koronavirusi tuzayitsinda. Abavuga nibakomeze bakoronge, twe dukore cyane, amateka azaca urubanza.

The post U Rwanda rwahawe igihembo kubera ingamba zihamye zo kurwanya COVID-19 , abirirwaga bakoronga ngo amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo abangamiye uburenganzira bwa muntu bakorwa n'ikimwaro!! appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/u-rwanda-rwahawe-igihembo-kubera-ingamba-zihamye-zo-kurwanya-covid-19-abirirwaga-bakoronga-ngo-amabwiriza-yo-kwirinda-icyo-cyorezo-abangamiye-uburenganzira-bwa-muntu-bakorwa-nikimwaro/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)