
Leta y'u Rwanda n'Ikigo cya Korepa y'Epfo Gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga, KOICA, basinye amasezerano y'inkunga angana na miliyoni 10$ (miliyari 9.6 Frw), azakoreshwa muri gahunda yo kuzamura umusaruro w'ubuhinzi ndetse no kuwugeza ku masoko (SAPMP).