Mu gihe ikipe y'igihugu y'u Rwanda ikomeje imyitozo yo gutegura imikino ibiri bazahuramo na Cap-Vert, abakinnyi bamwe bakina hanze barimo Meddie Kagere na Rwatubyaye Abdul bamaze kugera mu Rwanda, mu gihe hari abo biteganyijwe ko bazahurira muri Cap-Vert.
-
- Salomon Nirisarike ntazakina imikino ibiri ya Cap-Vert
Gusa kuri myugariro Salomon Nirisarike usanzwe ukina mu ikipe ya FC PYUNIK yo muri Armenia, ntakitabiriye uyu mukino kuko amakuru atugeraho ari uko yanduye icyorezo cya Coronavirus, akazamara ibyumweru bibiri mu kato.
Ibi biraza gutuma imikino ibiri Amavubi afite na Cap-Vert, aho uwa mbere uzabera hanze tariki 11/11/2020, naho uwo kwishyura ukazahita ubera I Kigali tariki 17/11/2020, atazabasha kuwitabira kugeza ubu.

source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/salomon-nirisarike-wanduye-covid19-ntazakina-imikino-ibiri-ya-cap-vert
