Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Prof Shyaka Anastase yabwiye televiziyo y'u Rwanda ko guhindura ibi biciro bitewe n'uko 'leta itega amatwi abaturage bayo'.
Urugero rw'ibiciro ukuriye RURA avuga ko byahindutse:
- Kuva Remera ujya mu mujyi hagati byavuye kuri 295Frw biba 220Frw
- Kuva i Kinyinya ujya mu mujyi hagati byavuye kuri 405Frw biba 286Frw
- Kuva i Kigali ujya i Nyagatare byavuye ku 4,290Frw biba 3,390Frw
Amafaranga yagabanyijwe RURA yayise 'ubwunganizi leta izatanga ku giciro cy'ingendo' mu gufasha abaturage kubera ingarukambi ku bukungu zatewe n'icyorezo cya coronavirus.
Mu kwezi kwa gatanu ibiciro by'ingendo byarazamuwe ku mpamvu y'uko imodoka zatwaraga 1/2 cy'abo zisanzwe zemerewe gutwara mu kwirinda Covid-19.
Ubwo imodoka zongeraga kwemererwa gutwara abagenzi zifitiye ubushobozi RURA yatangaje ibiciro bishya biboneka ko byagumye hejuru muri rusange.
Ibi byateye uburakari bwatumye ejo kuwa kabiri ibiro bya minisitiri w'intebe bitangaza ko 'hazafatwa umwanzuro vuba' kuri ibyo biciro bitishimiwe na rubanda.
RURA yatangaje ko igiciro gishya cy'ingendo umugenzi azishyuzwa 21Frw/Km mu ngendo zihuza intara na 22Frw/Km ku ngendo mu mugi wa Kigali.
Ibi biciro bishya kuri kilometero imwe bisa neza n'ibyashyizweho na RURA mu kwezi kwa kane mu 2018.
The post Rwanda: leta nyuma yo kwumva ubusabe no gutakamba kw'abaturage yahinduye ibiciro by'ingendo z'imodoka byari byarazamuwe appeared first on Kigalinews24.