Rutsiro: Abakozi 7 bafunzwe bakekwaho kunyereza ibikoresho ku mashuri yubakwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuyobozi bw'Akarere ka Rutsiro butangaza ko bufite ibyumba biri mu kigero cya mbere 90 bigeze kuri 98% byubakwa, naho ibindi byumba 690 bigeze kuri 64%.

Marie Chantal Musabyemariya, umuyobozi wungirije w'akarere ushinzwe imibereho y'abaturage, avuga ko ibikorwa byo kubaka ibyumba bikomeje kandi bimwe bizatangira kwigirwamo kuva tariki 2 Ugushyingo, ibindi bikigirwamo guhera tariki 23 Ugushyingo 2020.

Agira ati “Dufite umuhate kugira ngo ibyumva byuzure kandi bizakorerwemo mu gihe abanyeshuri bazaba batangiye kuva tariki 2 Ugushyingo, ibindi bikoreshwe tariki 23 Ugushyingo”.

Akomeza avuga ko gukurikirana ibyumba bijyana no guhana abagira uruhare mu kubidindiza, muri uku kwezi k'Ukwakira hakaba haratawe muri yombi abakozi 7 bazira kugira uburangare mu kubaka ibyumba by'amashuri mu gihe bamwe muri bo bakurikiranyweho kunyereza ibikoresho bikadindiza inyubako.

Tariki 16 Ukwakira 2020, ni bwo abakozi batatu batawe muri yombi nyuma y'uruzinduko rw'ubuyobozi bw'akarere na Gen Fred Ibingira Umugaba Mukuru w'Inkeragutaba, bagasanga mu Murenge wa Boneza hari ibikorwa by'amashuri byadindiye ndetse bigasaba ko agomba gusenywa akongera akubakwa.

Tariki ya 21 Ukwakira 2020, ubuyobozi bw'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko aba bakozi bagaragayeho amakosa yo kwangiza umutungo ufitiye rubanda akamaro bashyikirijwe ubushinjacyaha.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rutsiro-abakozi-7-bafunzwe-bakekwaho-kunyereza-ibikoresho-ku-mashuri-yubakwa
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)