Producer Daddy Andre agiye kurongora umuhanzikazi Nina Roz ukomoka mu Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukobwa yerekanye Daddy Andre nk'umusore bitegura ku rushinga mu birori byabaye ku wa 23 Ukwakira 2020, mu rugo rwa Nyinawabo ruherereye ahitwa Kireka.

Daddy Andre abinyujije ku rukuta rwa Twitter, yavuze ko kuri ubu ari umwe na Nina Roz ndetse yashimishijwe n'uko yamweretse ababyeyi.

Ati 'Kandi babiri bazaba umwe. Urukundo ni ikintu cyiza none uyu munsi nishimiye ko umukunzi wanjye yanjyanye kunyereka ababyeyi.'

Uyu muhanzikazi ubusanzwe ni umunyarwandakazi dore ko umubyeyi we umwe [Papa we] ndetse n'abandi bo mu muryango we bakomoka mu Rwanda nk'uko akunze kubitangaza mu itangazamakuru.

Nina Roz amaze gukora indirimbo nyinshi zirimo 'Anayinama, Olumya Bano, Munda Dala, KYOYOOYO, Billboard (Kipande).

Ni umwe mu bahanzi bagezweho muri Uganda by'umwihariko akaba aririmba mu njyana zitandukanye zirimo Reggae, afro dancehall ndetse na afro-pop.

Yatangiye umuziki nk'umwuga mu 2016, aho yakundaga gukorera muri Label ya TNS [Team No Sleep] ibarizwamo abahanzi barimo Pallaso, Sheebah na King Saha.

Mu 2017, nibwo yasinye muri Boom Bark Records ari naho yahuriye na Daddy Andre amukorera indirimbo yise 'Omuliro' yamumenyekanishije cyane, ndetse mu 2018, aza gukora indi ndirimbo yise 'Olumya Banno' yakozwe na Nessim.

Uyu muhanzikazi yaje kuva muri Boom Bark Records mu ntangiro z'uyu mwaka wa 2020, atangira gukorana na Sure Events aho bamufasha mu bikorwa bye bya muzika.



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Producer-Daddy-Andre-agiye-kurongora-umuhanzikazi-Nina-Roz-ukomoka-mu-Rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)