Polisi yataye muri yombi umusaza wafashe abana be ku ngufu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umusaza w' imyaka 63 y' amavuko arashinjwa gusambanya abakobwa be babiri bafite imyaka 10 na 12 y' amavuko nk' uko ikinyanakuru The Independent kibuvuga.

Polisi ya Mityana, muri Uganda, yavuze ko yataye muri yombi uwo umusaza ukekwaho icyaha cyo gufata abana be ku ngufu.

Umuvugizi wa Polisi mu Karere ka Wamala, Rachael Kawala avuga ko ukekwaho icyaha ari Muhammad Kimbugwe, utuye mu Mudugudu wa Naama A mu gace ka Busimbi ho muri Mityana.

Nk'uko bitangazwa n'igipolisi, ukekwaho guhohotera abana be bato yabitangiye kuva yatandukana na nyina mu myaka ibiri ishize.

Allen Naluwoza, umwe mu baturage avuga ko imyitwarire ya Kimbugwe ari ikimwaro ku baturage bose kandi bashaka ko yirukanwa mu mudugudu wabo.



Source : https://impanuro.rw/2020/10/06/polisi-yataye-muri-yombi-umusaza-wafashe-abana-be-ku-ngufu/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)