Nziza Désiré yakoze ubukwe n'umukobwa utari umuhanzikazi Natacha babyaranye -Amafoto #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanzi asanzwe afite umwana w'imfura yabyaranye n'umuhanzikazi wo mu gihugu cy'u Burundi, Natacha Ngendabanka, babyaye muri za 2005.

Kuri ubu umwana wa Nziza afite imyaka 15, ndetse akaba agira isabukuru y'amavuko imwe na Papa we.

Nziza avuga ko uyu muhanzikazi Natacha babyaranye amushimira kuko yareze uyu mwana ariko badashobora kubana kuko nawe afite uwe mugabo, yubatse ari nayo mpamvu Nziza agiye gushaka umugore nawe akagira umuryango.

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, yahishuye ko imihango y'idini yarangiye ndetse basigaye gusezerana imbere y'amategeko mu birori bizaba ku wa 13 Ugushyingo 2020.

Nziza Désiré aherutse kubwira itangazamakuru ryo mu gihugu cy'u Burundi, ko umwana we yabyaranye na Natacha aramutse amumuhaye yazamujyana muri Amerika bakajya kubana.

Nziza Désiré ni umuhanzi wakunzwe cyane mu Burundi mu myaka ya 2004 kuzamura, indirimbo Kula Kulipa ikaba iri mu zamumenyekanishije cyane muri aka karere.

Ni umuvandimwe mukuru w'umuhanzi Dr Claude wanamuteraga inkunga mu bikorwa by'umuziki we, ariko yaje gucumbagira mu muziki bitewe no kwinjira mu bindi bikorwa bibyara inyungu (ubushabitsi) no kwita ku muryango we. Umuhanzikazi Natacha Ngendabanka wabyaranye na Nziza , ubu umwana wabo afite imyaka 15 Nziza Desire yasezeranye n'umugore witwa Bijoux



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Nziza-Desire-yakoze-ubukwe-n-umukobwa-utari-umuhanzikazi-Natacha-babyaranye-Amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)