Sandra Kassim, akaba nyina w'umuhanzi w'icyamamare muri Tanzania, Dimond Platnmuz yiginze umuhungu we ko akwiye gukora ubukwe mbere y'uko apfa.
Ibi uyu mubyeyi yabitangarije kuri Wasafi TV, aho yavuze ko yifuza ko umuhungu we arongora umugore uzi kwita ku mugabo ndetse n'umuryango we.
Yagize ati"Nsengera umuhungu wanjye ngo yubahe buri wese kandi afashe abantu. Icyo nsengera cyane ni uko yabona umugore agakora ubukwe. Ndashaka ko arongora umugore uzi kwita ku muryango. Umugore mwiza. Mu by'ukuri ndamusengera ngo arongore ntarapfa."
Atangaje ibi mu gihe umuhungu we amaze gutandukana n'abakobwa bagera muri 4 ari bo Wema Sepetu, Hamisa Mobetto, Zari Hassan na Tanasha Donna bose bamushinja ubuhehesi no kutubaha igitsina gore.
Muri aba uko ari bane afitanye nabo abana 4, babiri na Zari, umwe na Hamisa Mobetto, undi na Tanasha, Wema Sepetu ni we batabyaranye.
Mu minsi ishize mu bukwe bwa mushiki we Esma Khan, Diamond yari yijeje abantu ko azizihiza isabukuru y'amavuko(yabaye ku wa 2 Ukwakira 2020) ari umugabo afite umugore ariko ntabyabayeho.
Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nyina-wa-diamond-yamusabye-gukora-ubukwe-mbere-y-uko-apfa