Muri Malawi, mu gace ka Nsanje kari mu majyepfo y'iki gihugu, Abakobwa n' abagore bato barongorwa n' Impyisi mu rwego rwo kubasukurira imyanya myibarukiro.
Iyo umukobwa atangiye gukura ageze mu bwangavu ndetse n'umugore ukiri muto, abanya-Malawi bo muri Nsanje bamurongoza 'Impyisi' mu rwego rwo kumusukurira umwanya mwibarukiro, umugenzo bita 'Kusasa Fumbi'.
Uyu muhango kandi ubaho iyo umukobwa abonye imihango ye yambere, mugihe umugore wubatse yabuze umugabo we, cyangwa nyuma yo gukuramo inda.
Impyisi ivugwa hano si ya nyamaswa y'ishyamba dusanzwe tuzi, ahubwo ni umusore cyangwa umugabo abasaza bubashywe bahitamo, bagiriye icyizere cyo gushobora kurongora (Hyena Man). Umusore cyangwa umugabo wigizwe impyisi, asabwa kubikora nta bwirinzi (nk'agakingirizo), yamara kubikora agahabwa igihembo.
Louis Foté ni umwe mu 'Mpyisi' zo muri Nsanje, akaba afite imyaka 42 y'amavuko. Aganira n'umunyamakuru Amaury Hauchard wa Le Monde mu 2017, yamubwiye byinshi ku mugenzo wa 'Kusasa Fumbi' abakobwa n'abagore bato bakorerwa.
Nk'izindi mpyisi, icyo akora mu kazi ke ni ukugenda atembera mu giturage, ashaka aho bashaka kumuha aka kazi, aho akabonye akarongora yaragiza agahembwa. Yabwiye Hauchard ati:'Igihe nari mfite imyaka 20 y'amavuko, abasaza b'iwacu bampisemo ngo mbe Impyisi. Nanjye narabyemeye. Kubona amafaranga biroroshye kandi n'abagore baba banezerewe.'
Ku myaka 39 yari afite ubwo yaganiraga n'uwo munyamakuru, yavuze ko ari mu Mpyisi zihabwa akazi cyane na benshi, kuko ngo 'afite ubunararibonye, abantu bajya kumureba, ngo ni umurimo we kandi arawukunda.'
Ku mukobwa cyangwa umugore umwe Louis Foté arongoye, yishyurwa ama Kwacha ari hagati y'20,000 na 25,000 (ni ukuvuga ko ari amafaranga y'u Rwanda akabakaba 23,000 na 30,000).
Kuba iyi miryango ishishikazwa no gushaka Impyisi, ni ukugira ngo yubahirize umuco kuko yizera ko utabikoze, urugo rurangwa n'imivumo (imyaku) y'abakurambere.
Umuyobozi wa Polisi muri Nsanje, Kirby Kaunga yabwiye Le Monde ko 'Impyisi' zigihigwa, ku buryo izigera kuri enye zatawe muri yombi mu 2016.
Ariko kugeza ubu Impyisi muri Nsanje ziracyahari ndetse hari abahatuye banze kureka uyu mugenzo, kuko batewe ubwoba n'imivumo baterwa n'abakurambere babo kurusha amategeko ya leta.

Umunyamakuru wumunyamahanga avugana nabakobwa biteguye gukorerwa umuhango wo 'Kusasa fumbi'

Uyu ni Louis Foté abasaza bahisemo ko aba Impyisi nawe arabyemera