Umuraperikazi w'icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no ku Isi yose, Nicki Minaj, wibarutse imfura ye.
Onika Tanya Maraj w'imyaka 37 wamenyekanye nka Nicki Minaj mu muziki yibarutse ye imfura ye n'umugabo we Kenneth Petty.
Muri Nyakanga 2020 ni bwo uyu muraperikazi yatangaje ko atwite ndetse mu munsi ya vuba yitegura kwibaruka imfura ye.
Amakuru avuga ko ku wa 30 Nzeri ari bwo uyu muraperikazi ukunzwe ku Isi yibarutse imfura ye.
Muri 2018 ni bwo Nicki Minaj yemeje ko ari mu rukundo na Kenneth Petty, nyuma y'umwaka umwe mu mpeshyi ya 2019 ni bwo basezeranye bakora ubukwe.
Nicki Minaj yibarutse imfura ye
Niccki Minaj na Kenneth Petty bibarutse imfura yabo
Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nicki-minaj-yibarutse-imfura-ye