Abaturage ba New Zealand/ Nouvelle Zelande batoye ku bwiganze bemera itegeko ry'igikorwa cya euthanasia, impirimbanyi zabyo zabyise 'intsinzi ku bumuntu'.
Itegeko ryo kwemera kurangiza ubuzima ku barembye cyane ryari rishyigikiwe na minisitiri w'intebe Jacinda Ardern ndetse n'ukuriye abatavuga rumwe n'ubutegetsi Judith Collins.
Ibyavuye muri referandum kuri iki byerekana ko 65% bemeye ko umushinga w'itegeko ryo kurangiza ubuzima ku bushake uhinduka itegeko rishya.
Ibi bizemerera abantu barembye bikomeye, abaganga bemeje ko basigaranye igihe kitarenze amezi atandatu yo kubaho, guhitamo gufashwa gupfa
Biteganyijwe ko iri tegeko rizemezwa tariki 06 z'ukwezi gutaha kwa 11 ariko rigatangira gushyirwa mu bikorwa mu kwezi kwa 11/2021.
New Zealand yinjiye mu itsinda ry'ibihugu bicyeya ku isi bifite itegeko nk'iri.
Euthanasia yemewe n'amategeko mu Bubiligi, Canada, Colombia, Luxembourg n'Ubuholandi, mu gihe gufasha umuntu kwiyahura byo byemewe mu Busuwisi.
Euthanasia ni igikorwa cyo gufasha gupfa umuntu urembye ubishaka, naho gufasha kwiyahura ni ugufasha umuntu ushaka urupfu ku mpamvu ze.

New Zealand abaturage Batoye bemeza gufasha gupfa abarembye cyane bageze kure