Mvura Nkuvure ni uburyo inzego z'ibanze zakwifashisha mu gukumira amakimbirane mu ngo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo yatangizaga aya mahugurwa bwana Emmy Ngabonziza, umuyobozi w'akarere ka Nyarugenge yashimangiye ko amahugurwa nk'aya ari ingenzi, ko akwiye kuba inshuro nyinshi kandi ibiganirwaho bigahabwa agaciro mu guhangana n'ibibazo byinshi bibangamiye imiryango muri iki gihe.

Madamu Nzaramba Lucie, Umuyobozi wa Mvura Nkuvure mu Rwanda, ubwo yatangaga ikiganiro ku bijyanye n'ubushakashatsi bwakozwe kuri Mvura Nkuvure, uruhare rwayo mu isanamitima no kunga abanyarwanda, yerekanye ko Mvura nkuvure yagira uruhare runini mu kubaka amahoro arambye mu gihe abayobozi b'inzego z'ibanze na bo bayigizemo uruhare bakayimakaza muri gahunda zabo za burimunsi cyane cyane mu bikorwa by'isanamitima n'ibindi mbonezamubano.

Nzaramba ashimangira ko ari iby'ingezi kuba ubuyobozi bw'akarere ka Nyarugenge bwarifuje ko haba ubufatanye n'imikoranire mu guharanira ubumwe bw'abanyarwanda ko nta kabuza habayeho ubu bufatanye byakemura ibibazo byinshi bituruka ku makimbirane.

Ikiganiro kindi cyatanzwe n'abari bahagarariye Mvura Nkuvure, cyibanze ku ihererekanyamurage z'ingaruka za Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Bwana Karangwa Diogene wagitanze, akaba n'umuhuza bikorwa wa Mvura Nkuvure, yerekanye inzira zose muburyo bwa gihanga (scientific) umubyeyi ashobora guhererekanya n'uwo atwite munda, ingaruka za jenoside umwana akazazikurana ndetse nawe akazihererekanya n'abazamukomokaho. Ibi bikaba byatuma, niba ntagikozwe igisekuru gishobora guhererekanya n'ikindi gisekuru, n'ikindi n'ikindi izo ngaruka bishobora gusubiza igihugu mu kaga. Yagaragaje ikibitera ndetse n'icyakorwa mu kubikumira. Iki kiganiro cyakurikiwe n'ibitekerezo by'inshi by'abitabiriye amahugurwa basangiza abandi ibyo bahura nabyo aho bakorera.

Bagaragaje ko byari bikwiye ko ibiganiro nkibi bihabwa abayobozi bose bagira aho bahurira n'imibereho y'abaturage ya buri munsi, kuko mvura nkuvure yatanga umusanzu mugukumira amakimbira hagamijwe ubumwe bunoze ndetse no kubaka amahoro arambye.

Havugimana Charles ni umunyamabanga Nshingwa bikorwa w'umurenge wa Kimisagara yagize ati: “ndashimira iyi gahunda ya Mvura Nkuvure n'abatugejejeho ibi biganiro, kuri njye nakabaye nifuza ko twaba twarahawe aya mahugurwa mu myaka ya 1999 cyangwa 2000, ubwo abenshi muri twe twatangiraga iyi mirimo. Iyi yarikuba impamba inogeye twifashisha mu kubungabunga ubumwe bw'abaturage no gukumira ivangura n'amacakubiri.”

Aya mahugurwa abaye mugihe hitezwe ko hagiye gufungurwa abakoze jenoside bakagaruka mu miryango aho bajya bahura n'abo bahemukiye. Byitezwe ko iyi Mvura Nkuvure izifashishwa mu gukumira ibibazo byavuka cyangwa amakimbirane yatutumba.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/mvura-nkuvure-ni-uburyo-inzego-z-ibanze-zakwifashisha-mu-gukumira-amakimbirane-mu-ngo
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)