Hoteli The Retreat yakiriye Umwami Charles III i Kigali yagurishijwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Mu 2022 The Retreat niyo yacumbikiye Umwami Charles III (wari ukiri Igikomangoma) hamwe n'umugore we, Camilla, ubwo bagendereraga u Rwanda, bitabiriye inama ya CHOGM.

Uretse The Retreat yagurishijwe, Heaven Holdings Ltd yanagurishije ibindi bikorwa byayo by'ishoramari yari ifite mu Rwanda birimo Heaven Boutique Hotel na Fusion Restaurant.

Ibi bikorwa bya Heaven Holdings Ltd byegukanywe na Hemingways Hospitality Group, ikigo cyo muri Kenya, gisanzwe gikora iby'ishoramari mu bukerarugendo.

Muri Kenya iki kigo nicyo gifite hoteli za Hemingways Nairobi, Hemingways Ol Seki Mara, Hemingways Watamu na Hemingways Eden Residence, gusa ni ubwa mbere kigiye gukorera mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa Hemingways Hospitality Group, Ross Evans, yavuze ko bahisemo gushora imari mu Rwanda kuko barubona nk'igihugu kiri gutera imbere cyane mu bijyanye n'ubukerarugendo bwo mu rwego rwo hejuru.

Ati 'Twishimiye cyane aya mahirwe kandi twiteguye gukorana n'itsinda ry'abakozi bari gutera imbere kandi bafite Impano ba Heaven and The Retreat. Dushingiye ku izina n'icyizere twubatse, ubunararibonye dufite mu karere ndetse n'abantu tuziranye mu rwego rwo kwakira abantu n'ubukerarugendo, Hemingways iri mu mwanya mwiza wo kubakira ku bigwi bya Heaven, ari nako ishyira ibintu ku rundi rwego muri Kigali.'

The Retreat ni kimwe mu bikorwa by'ishoramari bya Heaven Holdings Ltd byari bizwi cyane mu Rwanda, cyane ko ari imwe muri hoteli nke z'inyenyeri eshanu ziri mu gihugu.

Iyi hoteli yafunguye imiryango mu 2018 ishingwa na Josh na Alissa Ruxin, Abanyamerika bakomoka muri Israel.

Iyi hoteli ifite umwihariko w'uko yatangiriye mu nzu Josh na Alissa Ruxin babagamo, batangira ifite ibyumba bitatu.

Yakomeje kwagurwa ku buryo ubu ari hoteli y'inyenyeri eshanu y'ibyumba 20.

Mbere yo gushinga The Retreat, mu 2008 Alissa na Josh Ruxin bari babanje gufungura Heaven Restaurant, ari nayo yaje kubyara Heaven Restaurant & Heaven Boutique Hotel.

Ku rundi ruhande Hemingways Hospitality Group yinjiye ku isoko mu Rwanda yo ni ikigo cyatangiye mu 1988, aho kugeza ubu cyakoreraga muri Kenya gusa. Cyashinzwe Sir Richard 'Dicky' Evans, Umwongereza ufite ubwenegihugu bwa Kenya.

Iki kigo cyatangiranye hoteli imwe yari iherereye mu gace ka Watamu. Mu 2012 cyafunguye Hemingways Ol Seki Mara, yakurikiwe na Hemingways Nairobi mu 2013. Iyi niyo hoteli ya mbere y'inyenyeri eshanu iri mu cyiciro cya 'boutique' yari ifunguwe mu murwa mukuru wa Kenya

The Retreat Hotel yamenyekanye cyane ubwo yakiraga Umwami Charles III mu ruzinduko aherukamo mu Rwanda
The Retreat Hotel yari iy'ikigo cya Heaven Holdings Ltd
The Retreat Hotel ni imwe muri Hotel zakira abanyacyubahiro basura u Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hoteli-the-retreat-yakiriye-umwami-charles-iii-i-kigali-yagurishijwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 3, July 2025