
Tariki ya 13 Ukwakira 2020, nibwo Kigali Today yanditse inkuru yagiraga iti “Umubyeyi aratabariza umwana we umaranye imyaka ibiri uburwayi budasanzwe” (Kanda HANO usome iyi nkuru). Kugeza ubu uwo mubyeyi ngo nta bufasha yigeze abona, akaba yari yarakomeje kwita kuri uwo mwana ari mu rugo.
Uwo mwana yitabye Imana nyuma y'iminsi ibiri ari mu bitaro bya Ruhengeri, nyina akaba yarafashe icyemezo cyo kumujyanayo ubwo yabonaga ko ubuzima bw'uwo mwana buri mu marembera.
-
- Ifoto igaragaza umwana akiri muzima atarafatwa n'uburwayi
Kubera ko aho uwo mubyeyi yari acumbitse ari hato mu nzu y'ubukode yabagamo, ngo byamusabye kujya gukorera ikiriyo mu rugo rw'inshuti ze ahitwa Nyamagumba, bakaba bateganya gushyingura uwo mwana kuri uyu wa Mbere tariki 26 Ukwakira 2020.
Uwo mwana yari amaze imyaka ibiri arwaye ikibyimba ku jisho cyaje kuvamo kanseri, aho bamubaze ariko uburwayi bukomeza gukura kugeza ubwo ibitaro binyuranye mu Rwanda byabwiye uwo mubyeyi ko ubwo burwayi bwamaze kurenga ubushobozi bwabo.
-
- Aha umwana yari amaze gufatwa n'uburwayi

source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-umwana-watabarizwaga-na-nyina-ashaka-ubuvuzi-yitabye-imana

